Kicukiro: Hagiye kwimurwa ahaparikwa Imodoka

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Nyirahabimana Jeanne yihanganishije ababuze ababo mu mpanuka y’ikayo yabereye Kicukiro-Centre mu mpera z’icyumweru gishize, atangaza ko ku bufatanye n’izindi nzego hagiye kurebwa uburyo ahaparikwa imodoka muri aka gace hakwimurwa.

Iyi mpanuka yyahise itwara ubuzima bw’abantu barindwi abandi icyenda bagakomereka yatewe n’ikamyo yari iturutse mu bice bya Gahanga ibura feri bituma igonga abagenzi, imodoka na moto byari mu nzira kugera ahaparikwa imodoka. Dr Nyirahabimana yatangaje ko hazarebwa aho izi modoka zitwara abagenzi zakwimurirwa muri gahunda yo gukomeza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi muri aka karere. Yasabye abakora umwuga wo gutwara abagenzi gutangira amakuru ku gihe, ati “Buri wese aho abonye hari ikintu kitagenda adutungire agatoki kuko bituma tuhakurikirana kandi ibyo dushoboye ako kanya turabikemura n’ibyo dufatira ingamba tukabiteganya”.

Ku kijyanye n’imihanda mito n’ibyapa abagenzi bategeraho za bisi biri ahantu hatizewe, yavuze ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi bwa Polisi bubishinzwe gushaka umuti w’icyo kibazo. IP Havugintore Methode uhagarariye Polisi muri aka karere yibukije ko ikinyabiziga n’ugitwaye bigomba kuba byujuje ibyangombwa mbere yo kujya mu muhanda. Yanasabye abatwara ibinyabiziga gukumira icyaha kitaraba kuko amategeko ahana uwo ari we wese ugaragaye mu bikorwa byangiza umutekano wo mu muhanda. Yanabasabye kwitwararika mu muhanda kuko uretse ubuzima bwabo hari n’ababa batwaye ubw’abandi.

Abashoferi n’abatwara moto bashimiye impanuro bahawe baniyemeza gushyira mu bikorwa ibyo basabwe. Muri iki gikorwa kandi hasibuwe imirongo igaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda wa Kicukiro-Centre.



Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/06/2016
  • Hashize 8 years