Kicukiro: Habereyeye impanuka ikomeye y’ikamyo yari itwaye Essance yahiye irakongoka.

  • admin
  • 14/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Murukerera rwo kuri uyu wa gatandatu Tariki 14 Ugushyingo 2015, mu murenge wa Gahanga akagari ka Nunga umudugudu wa Murinja ahagana saa saba n’igice. Habereye impanuka y’ikamyo ifite purake RAA138F yari itwaye esanse mugihugu cy’u Burundi nkuko twabitangarijwe n’umwe mubashoferi basanzwe bakorana nuwaraye akoze impanuka.


Ikamyo ya Essance yacitse feri mu gihe umushoferi wari utwaye yageragezaga kwitabara asanga imodoka yarenze umuhanda

Abatangabuhamya babyiboneye amaso ku maso kuko bari kw’irondo , batangarije www.muhabura.rw ko amakomyo yari akurikiranye ari abiri hanyuma iyari inyu icika feri umushoferi wari uyitwaye agerageza kuyihagarika ariko biranga, bavuze ko yabanje kuyikubita kumukingo icyinyuma kiracika gisigara aho, ubundi ikamyo iracucumuka umushoferi agenda avuza induru.


Ikamyo hano yari yamaze kwiyubika umushoferi nawe yakuwemo n’abanyerondo

Iyi kamyo yagiye igonga amapoto yamashanyarazi ihita ikongoka . kubwa mahirwe shoferi yabashi kuyirokoko kuko yavuyemo yahiye amaboko no ku musaya ubu akaba yanjyanywe kubitaro.


Umwe mu bashinzwe umutekano ndetse akaba n’umuyobozi wabonye iyi mpanuka irimo kuba Musonera Neyimiya

Umwe mubayobozi bashinzwe umutekano mu kagari ka nunga witwa Musonera Neyimiya yatangarije muhabura ko impanuka icyimara kuba yahise ahamagara ushinzwe umutekano ku karere nawe agahita ahamagara polise. Ikazana imodoka ebyiri zizimya umuriro, nubwo zahageze ikamyo yamaze gushya ariko zabashije gukumira inkongi yu muriro yagomba gutwika uruganda, ikindi yadutangarije nuko kugeza ubu bafite impungenge zuko bamwe mu baturage bavomye esanse nyinshi batwara mungo zabo bikaba byoshobora gutera impanuka akaba asaba ubuyo bozi bw’ Umurenge ko bwa kwihutirira gukumira ingaruka za terwa esanse yagiye mubaturage.

Umuyobozi w’Umurenge wa Gahanga bwana Kaboyi Benoit yemeje ko aya makuru nawe yamugezeho murukerera nk’uko yabitangarije mu magambo ye ati “impanuka yabaye kandi polisi yatabaye ibasha kurengera byinshi byagomba kwangirika, hari nkuruganda, nubwo imodoka zizimya umuriro za hageze ikamyo yarangije gushya kuko yaritwaye esanse” Ikindi yatangaje yavuze ko ayiye gukurikirana baturage bavomye esanse afatanyije na bashinzwe umutekano.






Yanditswe na Sarongo Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/11/2015
  • Hashize 8 years