Kera kabaye Lil Wayne ashyize hanze iby’ukuntu Drake yamucaga inyuma ubwo yari afunze

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years
Image

Lil Wayne abinyujije mu gitabo cye ‘Gone “T”November’, agiye kuvuga ku kuba yarababajwe cyane n’uko umukunzi we Tammy Torres n’umuhanzi Drake bacunze afungiye Riker’s island mu mugi wa New York, bagatangira kujya biryohereza, ni mu myaka itandatu ishize.

Lil Wayne akababaro ke akaba yahisemo kukagaragariza mu gitabo cye, ‘Gone “T”November’, giteganyijwe kuzasohoka kuwa 11 Ukwakira muri uyu mwaka’

Amwe mu magambo Wayne yanditse ni uko iki gikorwa cya Drake na Tammy ari icyintu cy’umwihariko cyibabaje yamenye kandi kigomba kujya hanze (finding she f****d Drake was the absolute worst thing I could found out) Drizzy came to see me, he was like ‘yeah, it’s true’ Damn! this is the type of s***a man never wants to find out while he is locked up” ayo ni amwe mu magambo agize icyo gitabo.

Ni mu gihe kandi Tommy Torres umwaka ushize ubwo yabajijwe kuri iyo nkubiri, maze nawe agatangariza abanyamakuru ko mu gihe umukunzi we azaba abivuzeho atazatinya kuvuga ukuri kose.

Lil Wayne ababazwa no guhemukirwa n’inshuti ye magara Drake(photo internet)

Yanditswe na Nt Jado/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/10/2016
  • Hashize 8 years