Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore zegukanye ibikombe

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Kepler VC mu bagabo na Police WVC mu bagore zegukanye ibikombe by’Irushanwa ryo Kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye mu mukino wa Volleyball ryakinwaga ku nshuro ya kabiri.

Kuri İki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, ni bwo iyi mikino ya nyuma yakinywe mu bagore n’abagabo, itangira saa tanu z’amanywa muri Petit Stade i Remera.

Habaje umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu mu bagore hagati ya Rwanda Revenue Authority na Ruhango WVC. Biyoroheye Rwanda Revenue Authority yatsinze Ruhango WVC amaseti 3-0 (25-16, 25-19, 25-16) yegukana umwanya wa gatatu. 

Hakurikiye abagabo hagati ya APR VC na REG VC biyoroheye cyane APR VC yatsinze REG VC yagaragaje imbaraga cye mu irushanwa amaseti 3-0 (25-21, 27-25, 25-23) yegukana umwanya wa Gatatu. 

Mu masaha ya nimugoroba ni bwo habaye umukino wa nyuma mu bagore wahuje APR WVC na Police WVC.

Iseti ya mbere yarimo guhangana hagati y’impande zombi yegukanywe na Police WVC itsinze amanota 27 kuri 25 ya APR WVC

Igihunga cyari ku bakinnyi ba APR WVC cyatumye ikipe itakaza na seti ya kabiri ku manota 25-13. 

Ku iseti ya gatatu abakinnyi ba Police WVC bari bamaze kunanirwa bituma APR WVC ibaca mu rihumye yegukana iyi seti ku manota 25-16. 

Ku iseti ya kane Police WVC yagarukanye imbaraga mu mukino itsinda APR WVC ku manota 25-20).

Umukino warangiye Police WVC yegukanye igikombe cy’irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30 itsinze APR WVC amaseti 3-1, iba inshuro ya kabiri yikurikirana yegukana iki gikombe. 

Nyuma y’uyu mukino abafana bari bamaze kuba benshi muri Petit Stade, biteguye kureba umukino w’ishiraniro mu bagabo hagati ya Kepler VC na Police VC.

Kepler VC yatangiranye imbaraga nyinshi Iseti ya mbere maze iyegukana ku manota 25 kuri 18 ya Police VC. 

Ku iseti ya kabiri Police VC yagarukanye imbaraga nyinshi ikosora amakosa maze yegukana iyi seti ku manota 25 kuri 20 ya Kepler VC. 

Ku iseti ya gatatu, Police VC yatangiye itsinda amanota igeraho ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu, Umutoza wa Kepler Fidel Nyirimana yasabye akaruhuko maze ikipe ye igarukana imbaraga ikuramo ikinyuranyo yari yashyizemo maze yegukana iyi seti itsinze ku manota 25 kuri 20 ya Police VC. 

Ku iseti ya kane, Kepler VC yinjiye neza mu mukino maze iyi tsinda ku manota 25 kuri 18 ya Police VC.

Umukino warangiye Kepler VC itsinze Police VC amaseti 3-1 yegukana irushanwa ryo kwibohora ku nshuro ya 30 muri Volleyball. 

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, mu bagabo ryitabiriwe  n’amakipe ane ya mbere muri shampiyona ishize, ayo APR VC, Kepler VC, REG VC na Police VC.

Mu bagore hitabiriye amakipe ane ya mbere muri shampiyona ishize arimo APR WVC, Police WVC, Ruhango WVC, RRA WVC.

Ku nshuro ya mbere rikinwa mu 2023, iri rushanwa ryegukanywe na APR VC mu bagabo ndetse na Police WVC mu bagore.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 29/07/2024
  • Hashize 2 months