Kenya:Igihugu cya kenya cyamaze guhagarika imyigaragambyo

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu gihe hashobora kuvuka imvururu z’abigaragambya mu gihugu cya kenya ubu inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja nyuma y’uko byamaze gutangazwa ko ntawe ukwiriye guhirahira yigaragambya .

BBC ivuga ko ubutegetsi bw’igihugu cya Kenya bwatangaje ko buhagaritse imyigaragambyo mu bice bya Nairobi, Mombasa na Kisumu.

Ministre ushinzwe umutekano muri iki gihugu avuga Dr Fred Matiangi yavuze ko hari amatungo menshi y’abaturage yishwe andi agakomeretswa mu myigaragambyo iheruka, ko abayiteguye bakwiye kubibazwa.

Ministre Dr Matiangi yagize ati:”Biturutse ku ngorane zagaragaye zo guhungabanya umutekano no kubuza abantu kujya mu kazi kabo ka buri munsi leta iramenyesha abaturage ko kuva ubu tutagishoboye kwemera ko habaho imyigaragambyo mu bice bya Nairobi, Mombasa na Kisumu”.

Ibi bije nyuma y’aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya “National Super Alliance” (Nasa)bayobowe na Raila Odinga batangarije ko bazakora imyigaragambyo kugeza igihe comisiyo y’amatora aho mu gihugu cya Kenya IEBC yemereye guhindura ibyo bayisaba birimo nko kuba uyikuriye ndetse na bamwe mu bakozi b’iyi komisiyo bakwirukanwa ku kazi.

NASA ikaba yatangaje ko kuva kuwa mbere imyigaragambyo igomba gukorwa iminsi yose kugeza igihe ibyo basaba bizaba byamaze gukorwa.

Nubwo Ministre ushinzwe ubutegetsi mu gihugu cya kenya yashyize iri tangazo hanze asaba ko nta myigaragambyo igomba gukorwa ariko NASA yo ibi ntibikozwa kuko bavuze ko ibi bitagomba gukoma mu nkokora icyemezo cyabo cyo kwigaragambya.

Twabibutsa ko muri Kenya amatora ateganyijwe kuba ku itariki ya 26/10/2017nyuma y’uko hateshejwe agaciro amatora yabaye ku itariki 8/8/2017.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

  • admin
  • 12/10/2017
  • Hashize 7 years