Kenya:Al-Shabab yagabye igitero mu ishuri gihitana abarimu

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years

Abarimu batatu bahitanywe n’igitero cya Al-Shabab cyagabwe mu mu ishuri ribanza mu gace ka Kamuthe, mu ntara ya Garissa mu gihugu cya Kenya kuri uyu wa mbere.

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu gace ka Garissa, Yusuf Karayu, yemeje ko aba barimu bishwe undi umwe agakomereka muri icyo gitero cyagabwe ku ishuri ribanza, ariko ricumbikira abanyeshuri.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya, aravuga ko aba barimu bishwe ari abanyamahanga badakomoka muri Kenya.

Abarwanyi ba Al-Shabab bagabye igitero kuri iryo shuri ahagana saa saba z’ijoro ryo ku Cyumweru rishyira kuwa mbere.

Karayu yavuze ko ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo.

Sindayiheba Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years