Kenya:Abakobwa 11 baguwe gitumo bagiye gukinishwa filimi z’urukozasoni

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu gihugu cya Kenya mu ijoro ryo kuwa Kane,yataye muri yombi abakobwa 11 bari bagiye gukoreshwa mu bikorwa byo gukina filimi z’urukozasoni.

Abantu babiri bagizwe n’umugore n’umugabo bivugwa ko aribo bari bahuje abo bakobwa 11 ngo babakinishe filimi z’urukozasoni nabo bafatiwe muri hotel iri mu mujyi wa Mombasa.

Bamwe muri abo bagore bafatiwe muri hotel bacyekwaho kuba barimo gufata amashusho ya filimi z’urukozasoni.

Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Mombasa Johnston Ipara yabwiye Nairobi News ducyesha iyi nkuru ko muri iyo hotel basanzemo ibikinisho byifashishwa byifashishwa mu mibonano mpuzabitsina bigizwe n’ibituma abakobwa bagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ndetse n’ibitsina by’abagabo.

Yakomeje agira ati “Twanafashe mudasobwa ntoya 15 n’izindi icumi nini.Izo zose twizera ko zari bukoreshwe mu bikorwa byabo biteye isoni”.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyali bikaba biteganyijwe ko bazagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru gitaha kuwa Gatanu.

Ipara yavuze kandi ko uwo mugore n’umugabo bafashwe bashinjwa ibyaha bibiri birimo icyo gukinisha abantu filimi z’urukozasoni ndetse no gushora abana b’abakobwa bato mu bikorwa by’uburaya.

Aba bafashwe baje nyuma y’ameze make muri iki gihugu nanone hafatiwe abantu 12 bo mu gihugu cya Nepale.Icyo gihe umukire ukomeye muri Mombasa yatawe muri yombi acyekwaho kubakoresha mu bikorwa by’ubusambanyi.

Abo bagore b’abanyanepale bari bazanwe muri Kenya bivugwa ko baje kuzajya babyina mu mahotel y’umukire n’utubari twe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years