Kenya: William Ruto niwe watsinze amatora ya Perezida

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Kenya, yatangaje ko William Ruto ari we watorewe kuba Perezida wa Gatanu wa Kenya n’amajwi 50.49%, atsinze Raila Odinga bari bahatanye we wagize amajwi 48.58%.

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni.

Nyuma y’aka kajagari, perezida wa Komisiyo y’amatora yahawe umwanya atangaza ko William Ruto ari we watsinze amatora n’amajwi 50.49%.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya, bajya kuganira n’abanyamakuru.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 15/08/2022
  • Hashize 2 years