Kenya: Umugaba Mukuru w’Ingabo yaguye mu mpanuka y’indege

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/04/2024
  • Hashize 6 months
Image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen Francis Omondi Ogolla, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Mata 2024, aguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yabereye i Kaben, mu Burasirazuba bwa Marakwet muri Kenya.

Gen. Ogolla Francis, akaba yari kumwe n’abandi basirikare icyenda  bari muri iyi ndege. Amakuru y’ibanze yatangajwe na Polisi ya Kenya agaragaza ko batanu muri bo bahise bahasiga ubuzima mu gihe abandi bane bakomeretse bikomeye.

Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Kenya William Samoei Ruto, yahise atumiza Inama y’umutekano y’igitaraganya ku biro bye.

Muri Mata 2023, ni bwo Gen. Ogolla yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo mu mpinduka za gisirikare zakozwe asimbuye Gen. Robert Kibochi wari washyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mbere yo kugirwa Umugaba Mukuru, Gen. Ogolla yari Umugaba w’Ingabo wungirije w’ingabo zirwanira mu kirere.

Gen. Ogolla yize ibya gisirikare mu Ishuri rya Gisirikare rya Paris no mu Ishuri Rikururya Gisirikare rya Kenya (National Defence College).

Yahawe Impamyabumenyi ihanitse na kaminuza ya Egerton mu bijyanye n’ubushakashatsi mpuzamahanga n’ubumenyi bwa gisirikare, ahabwa Impamyabumenyi y’ubuhanzi, ubumenyi mu bya Politiki, n’ubushakashatsi mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.

Ku ya 15 Nyakanga 2018, yagizwe Umugaba w’Ingabo zirwanira mu Kirere aho uyu mwanya yawumazeho imyaka itatu.

Perezida William Ruto yavuze ko impamvu yatumye Gen.   Ogolla agenda azamurwa  mu ntera akanagirwa Umugaba Mukuru w’Ingabo,  yabitewe n’uburambe bwe n’ubunararibonye agaragaza mu kazi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/04/2024
  • Hashize 6 months