Kenya: Igihe kirageze ngo abayobozi bashyire mu bikorwa ibyo babwira abaturage-Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2022
  • Hashize 2 years
Image

Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yemerera burundu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kwinjira mu Muryango wa Afurika y’u Burasirazuba, avuga ko igihe kigeze ngo abayobozi barusheho gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mbwirwaruhame bavugira imbere y’abaturage.

Iki gihugu cyemerewe kuba umunyamuryango wa 7 mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango yateranye ku wa 29 Werurwe.

Uyu muhango wabereye mu biro by’umukuru w’igihugu cya Kenya i Nairobi aho witabiriwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Uyu muhango wo gusinya no kwinjiza burundu igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Muryango wa Afurika y’u Burasuirazuba, wayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta ari nawe uyoboye uyu muryango muri iki gihe.

Perezida Kenyatta avuga ko igihugu cya Kongo ubu kibaye umuryango wuzuye w’uyu ndetse, kikaba gisabwa kuzuza inzego z’igize uyu muryango.

Yagize ati “Ku nshuti yanjye akaba na Perezida wa Kongo Perezida Tshisekedi ndetse n’abaturage ba Kongo, turabakiriye mu ntambwe yo guhuza za gasutamo no mu isoko rusange ry’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba. Izi nzego ebyiri nkingi z’umuryango wacu kandi zikaba umusingi wubakiyeho ubufatanye bwacu bwa politiki, imibereho, ubukungu n’ishoramari ryacu. Mu minsi iri imbere abaminisitiri bacu bireba n’abateknisiye bazihutisha ku muvuduko twifuza kwinjiza neza Kongo zose zigize umuryango wacu.”

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Paul Kagame yavuze ko igihe kigeze ngo abayobozi barusheho gushyira mu bikorwa ibikubiye mu mbwirwaruhame bavugira imbere y’abaturage, kugira ngo uyu muryango ukorere abaturage bagize uyu muryango.

Ba Nyakubahwa tumaze kuvuga imbwirwaruhame nyinshi muri ibi bihe bitambutse ndetse n’ambere yaho, ndibwira ko noneho dukeneye kumanuka tugashyira mu bikora ibikubiye mu magambo tuvuga ku baturage b’ibihugu byacu kimwe ku kindi ndetse n’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba muri rusange kandi ndi kumwe namwe ngo tugere ku ntego zimbitse zo kwishyira hamwe kwacu.”

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshekedi avuga ko kuba uyu munsi igihugu cye cyinjiye muri uyu muryango ari ugukabya inzozi z’igihe kirekire iki gihugu cyaharaniye, kuva uyu muryango washingwa maze yizeza abagize uyu muryango ko inyungu zo kwishyira hamwe zizagera kuri bose.

Kuuri iyi nshuro kandi nibwo hamuritswe ikarita y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba ivuguruye, irimo n’iki gihugu cya Kongo nk’umunyamuryango mushya.

Kwinjiza RDC muri EAC bitumye abatuye uyu muryango biyongeraho miliyoni 90, kuko bavuye kuri miliyoni 177 bakagera kuri miliyoni 267.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 08/04/2022
  • Hashize 2 years