Kenya : Ibyihebe bitatu byari bifungiye iterabwoba byongeye gufatwa

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years
Image

Mohammed Ali Abikar, Joseph Juma Odhiambo na Musharaf Abdallah Washiali ni imfungwa eshatu zari zifungiye muri gereza ya Kamiti kubera iterabwoba. Aba bari baherutse gutoroka iyi gereza iherereye mu karere ka Kitui bafashwe bari mu nzira berekeza mu gihugu cya Somalia.


Ibi bibaye nyuma y’uko uwari umuyobozi w’iyi gereza yari yirukanywe, bashinjwa gufasha izi mfungwa gucika. Izi mfugwa zatorotse gereza irinzwe cyane,nyuma yo kuyitobora. Icyakora BBC yatangaje ko nyuma yo gufatwa bagaruwe muri gereza ya Kamiti n’inzego z’umutekano hifashishijwe indege. 
Mu gutoroka bari bakoresheje imigozi y’intsinga bapfundikanyije bagakora umugozi ariwo buririyeho ibikuta bibiri by’iyi gereza burebire.
Mu itangazo, Perezida Uhuru Kenyatta yavuze ko ingingo ya “Wycliffe Ogalo” igomba kugita ishyirwa mu bikorwa ako kanya kugira ngo abazwe uko byagenze mu nzego zose z’umutekano. Ku wa gatatu, Prezida Kenyatta yari yatanze itegeko mu nzego z’umutekano ryo gukoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo abatorotse bafatwe. 
Daily Naition ivuga ko abashyinzwe umutekano bahise bakwira hose ndetse bamenyesha n’abo mu tundi turere twegeranye na Kitui, twa Tanariver na Garissa. Inzego z’umutekano zatangaje ko zafashe aba bagabo nyuma y’uko abaturage bababonye mu maduka manini yo mu isoko rya Malalani mu gace ka Endau, gaherereye mu birometero 100 mu burasirazuba bw’umujyi wa Kitui. Abaturage bavuga ko bagaragara nk’abananiwe, bafite inyota kuko baguraga amazi menshi, amata, imigati ndetse na Biscuit mu maduka atandukanye kandi bagahita bishyura amafaranga.
Nyuma yo kubabona uko, bahise babakeka nyuma yo kuyoboza inzira ibajyana mu ishyamba rya Bonin’irya Garissa ari mu karere ka Lamu. Izi mfungwa zafashwe zari zaratorotse ku cyumweru, ndetse zari zaratanzweho miliyoni 60 z’amashilingi ya Kenya k’umuntu uzatanga amakuru yahoo ziherereye.
Abaturage kandi babwiye Daily Nation ko umwe mur’aba yarashwe mu kaguru, ubwo inzego z’umutekano zageragezaga kubata muri yombi.

Musharaf yatawe muri yombi ku ya 30 Nzeri mu mwaka w’2012 akurikiranyweho uruhare yagize mu gitero cy’iterabwoba ku nyubako y’inteko ishinga amategeko.
Mohamed ni indwanyi igendera ku mahame ya kisilamu, watawe muri yombi ku ya 2 Mata 2015 nyuma yo kugira uruhare mu gitero cyabaye muri kaminuza ya Garissa akatirwa imyaka 41 y’igifungo.
Yari yakatiwe hamwe n’uwitwa Hassan Edin Hassan na Rashid Charles Mberesero wo muri Tanzaniya, wakatiwe igifungo cya burundu ariko akaza kwiyahura m’Ugushyingo umwaka ushize muri gereza ya Kamiti

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 18/11/2021
  • Hashize 2 years