Kayonza:Umukecuru yishe umugabo we amukubise inyundo mu mutwe
- 30/08/2019
- Hashize 5 years
Ahagana saa tanu z’ijoro kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2019, umukecuru w’imyaka 70 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza, yishe umugabo w’imyaka 62 amukubise inyundo mu mutwe.
Aya makuru akimenyekana ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini bwahise bukoresha inama y’abaturage bubashishikariza kwirinda amakimbirane no gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bajye bakumira ibyaha nk’ibi bitaraba.
Rukeribuga Joseph, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, yabwiye umunyamakuru ko icyateye uyu mukecuru kwica umugabo we ari amakimbirane ashingiye ku mutungo bari bafitanye.
Ati “ Inkomoko y’uru rupfu ni amakimbirane yo mu ngo, uyu mugore yatubwiye ko yahoraga atotezwa n’umugabo kandi ngo yari amaze iminsi agurishije ibiro 100 by’ibishyimbo bari bejeje mu gihe ngo hari hashize n’iminsi we n’umuhungu we bagurishije ihene.”
Yongeyeho ko uyu mukecuru yabwiye ubuyobozi ko hari hanashize iminsi umusore we amukubise urushyi amuziza ko ababuzaga gufata imitungo ku buryo yari yaranamaze kugeza ikirego kuri RIB.
Uyu muyobozi yavuze kandi ko uyu mukecuru yabwiye ubuyobozi ko yishe umugabo we igihe basubiragamo iby’uburyo umutungo w’urugo ukoreshwa nabi,maze bagirana amakimbirane niko guhita afata inyundo ayimukubita mu mutwe.
Nyuma gato yo gukubitwa inyundo umugabo yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabungo ariko ku bw’amahirwe make yaje guhita yitaba Imana.Naho uwo mukecuru wa mwishe afungiye kuri Station ya Polisi ya Gahini.
Chief Editor/MUHABURA.RW