Kayonza:Ngabonziza Yarembejwe n’inkoni yakubiswe na gitifu w’umurenge amushukisha amafaranga ngo biyunge

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ngabonziza Hamuduni wo mu murenge wa Ruramira mu kagali ka Kamba arashinja umunyamabanga nshigwa bikorwa w’uwo murenge kumukubita akamuhindura intere amuziza guhinga amasaka,bityo akaba asaba ubuyobozi kumurenganura.

Uyu muturage ngo yakubiswe n’uyu muyobozi w’umurenge wa Ruramira witwa Gatanazi Rongine nyuma y’uko amutumijeho ku murenge ari kumwe n’abandi bahuje ikibazo ariko aba ariwe yibasira aramukubita by’indengakamere.Ngo nyuma yo kumukubita yahise abaca n’amafaranga ibihumbi icumi nk’amande y’uko bahinze amasaka bitemewe.

Mu kiganiro yagiranye na Muhabura.rw Ngabonziza yagize ati“Nari nahinze amasaka munsi y’umuhanda kuko n’ubundi twari dusanzwe tuhahinga.Ubwo baje kuntora maze ngeze ku murenge gitifu aratubaza ati mwahinze amasaka muyobewe ko ari ikosa?ubwo araturyamisha aradukubita birenze,noneho njyewe yangezeho arankubita..arankubita bihagije”.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubakubita akihaza, yahise abaca amafaranga nk’igihano kuko bahinze amasaka.

Ngabonzi asubiramo ibyo gitifu yavuze ati”byibuza ndabaca ibihumbi 10 nk’abantu mwahinze amasaka gitansi yo ndanayifite.”

Akomeza agira ati”Ibyo bihumbi icumi, natumyeho umugore agurisha ibishyimbo nari nejeje”.

Nyuma y’uko gitifu amenyeko Ngabonziza akomeje kuremba yamusabye ko yamuha ibihumbi ijana mu rwego rwo kwiyunga ariko Ngabonziza ntiyabyemera amuca miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.Gusa byarangiye batumvikanye ku giciro cy’ubwiyunge.

Ati “Njyewe namuciye miliyoni, ndamubwira nti ariko umuryango wanjye uzayisigarane n’ubundi njywe nsanzwe ngiye gupfa.Ahita ambwira ati none se ntabwo wamanura?

Nanjye nti si nciye iteka, noneho uzazane ibihumbi Magana atandatu(600000) ngende nivuze ni ndamuka mpfuye bazakuremo isanduka yo kumpamba ayasigaye bazayagabanye umuryango”.

Ngabonziza avuga ko Gitifu yamenye ko yarembye bikomeye bitewe n’inkoni yamukubise ahita amutumaho ngo biyunge amushukisha uduhumbi ijana aratwanga

Ibi kandi byemezwe n’abaturanyi b’uyu mugabo aho bavuga ko yatumijweho n’abandi ariko baba ariwe bakubita nyuma yo gukubitwa bimuviramo kujyanwa mu bitaro bya Rwinkwavu.

Umwe yagize ati”Yarakubiswe ajya mu bitaro za Rwinkwavu ndetse n’ahandi hatandukanye”.

Undi nawe ati”Umugabo yagiyeyo bamutumweho ngo yahinze amasaka kandi hari n’abandi bahinzeyo ntibakubitwa aba ariwe ukubitwa agerekwaho no guhanwa”.

Bavuga ko bidakwiye umuyobozi yakubita umuturage kandi ngo amuce n’amafaranga kuko iyo wamaze kumuca amafaranga ukamuha na gitansi ngo ntabwo wagerekaho inkoni.Bityo ngo barasaba ubuyobozi kubarenganura kuko ibi bimaze kubayobera.

Umunyamabanga nshigwabikorwa w’umurenge wa Ruramira Gatanazi Rongine,yahakanye yivuye inyuma ibivugwa n’uyu muturage ko yamukubise ngo ahubwo yamuhamagaje ku biro by’umurenge amuca amande y’ibihumbi icumi(10.000frw) gusa.

Gitifu Gatanazi ati”Ntawigeze akubita umuturage.Ibyo avuga ngo yarakubiswe ntawigeze amukubita.Ikindi avuga ntabwo ariwe wenyine waje ku murenge hari n’abandi bagenzi be batumijwe na nyuma y’aho hari n’abandi batumijwe bose bagirwa inama ko batagomba guhinga amasaka ku butaka bwa Leta ndetse n’ahandi hasanzwe kuko atari igihingwa cyatoranyijwe guhingwa muri gahunda yo guhuza ubutaka”.

Bityo uriya kuvuga ngo yarahohotewe ntiyigeze ahohoterwa kuko yagiriwe inama zo kudahinga igihingwa kitatoranyijwe acibwa amande y’ibihumbi icumi(10.000Frw)”.

Igitansi Gitifu yahaye Ngabonziza cyanditseho ko ari amande yo gusuzugura ubuyobozi

Kuri iki kibazo cy’akarengane k’uyu mutururage,umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean claude,yabwiye Muhabura.rw ko atari ikizi ariko ko agiye kugikurikirana byihuse.

Ati”Ndaza kubaza uwo Hamuduni uko ikibazo cyagenze kuko sinari nkizi kugira ngo menye uko giteye hanyuma tugishakire igisubizo”.

Uyu Ngabonziza Hamuduni ngo yakubiswe mu mpera za Mutarama uyu mwaka akaba yarivurije mu bitaro bya Rwinkwavu bigera aho amafaranga amushirana biba ngombwa ko ataha, none kuri ubu arembeye mu rugo.

Nzabandoro Theogene /MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/02/2019
  • Hashize 5 years