Kayonza:Abibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya barishimira urwego bamaze kugeraho mu iterambere

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya bo mu karere ka Kayonza,barishimira urwego bamaze kugeraho mu kwiteza imbere no guhindura ubuzima bwabo bagereranyije n’ubuzima bari babayemo mbere batari bayajyamo.

Ni amatsinda yo kwiteza imbere agizwe n’abantu bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri agamije kubafasha kwiteza imbere aho abayagize bizigamira hanyuma bakagurizwa amafaranga abafasha mu kwiteza imbere.

Muri aya matsinda abayagize uretse kwizigamira no kugurizanya,bahuriza hamwe bagakora imishinga irimo ubuhinzi,ubucuruzi,ubworozi n’indi igamije kubateza imbere aho babona abafasha myumvire babigisha,ku nkunga y’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa utegamiye kuri Leta ’AEE Rwanda’.

Umwe mu bagize itsinda witwa Kayumba Jean Marie Vieney yagize ati”Tutarajya mu matsinda twari abakene bo hasi kurusha abandi bose.Ubwo twafashe intego yo kuvuga ngo tugiye kuzigama duhera ku giceri k’ijana.Ubu amatsinda yacu aho ageze ni amatsinda ashimishije kuryo asigaye adufasha no kubasha kwiyubakira inzu no gukora ibindi bitandukanye”.

JPEG - 151.2 kb
Kayumba avuga mbere ubukene bwari bumumereye nabi ariko kuva yibumbiye mu itsinda ryo kwizigamira no kugurizanya amaze gutera imbere

Akomeza avuga ko hari bagenzi babo butumvaga neza inyungu zo kwibumbira mu matsinda ariko ko magingo aya bamaze kubona inyungu bakaba bari kuyinjiramo ku bwinshi.

Ati”Bamaze kubona ko kuba mu matsinda ari ibintu byiza icyo basigaye bakora ni ukuza bakatubaza uburyo bagera mu matsinda hanyuma bakaza tukabahugura,tukabigisha uko bakora itsinda bakaryinjiramo”.

Undi witwa Gikundiro Liliane wo mu Kagari ka Mburabuturo mu murenge wa Mukarange we avuga ko atari yajya mu itsinda byari bimeze nabi.

Ati“Nari mbayeho nabi pe! kwigurira igitenge bitashoboka ndetse njye n’umutware wanjye ugasanga ari ikibazo, tugaca incuro ugasanga ibibazo ari ibibazo”.

Akomeza avuga ko byageze aho babashishikariza kujya mumatsinda yo kwizigamira bahera ku ijana nyuma bagenda batera imbere kugeza n’ubwo mu itsinda bamugiriye ikizera bakamuha amafaranga atangira gucuruza none ubu yateye imbere mu buryo bugaragara.

None kuri ubu avuga ko amaze kwiteza imbere aho afite ihene eshatu,ubu arimo kubaka inzu nziza ndetse akaba yarabashije gukuruza umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko yitabiriye gahunda yo kwibumbira mu matsinda batewemo inkunga n’umuryango AEE Rwanda.

Naho mugenzi witwa Donatile Nyirabaziruwihoreye we avuga ko mu itsinda agenda bakamuguriza amafaranga agakodesha umurima akawuhingamo imyaka bityo akaba abasha kubona ibyo kurya ndetse n’icyo kwambara abicyesha amatsinda.

Umuhuzabikorwa w’umuryango nyafurika w’ivugabutumwa AEE mu Rwanda,Ruganzi Deogene, avuga ko igikorwa nk’iki kibashimisha kubera ko ’’dukunda iterambere mu mwuka no mu mubiri.Kubona rero bamuritse ibikorwa nk’ibingibi bigaragaza intambwe bamaze gutera kandi bigaragaza ko intego yacu turimo kuyigeraho’’.

JPEG - 173.5 kb
Umuhuzabikorwa wa AEE Rwanda,Ruganzi Deogene avuga ko bishimira kubona abo bateye inkunga batera imbere

Ruganzi avuga ko abagize amatsinda bagomba gutubura umusaruro wabo mu matsinda kuko iyo uwo musaruro wiyongereye aho bari mu matsinda, no mu ngo zabo naho biba ari uko.

Amara impungenge abafite ubwoba bw’uko ibyo bakora bitabona abaguzi kandi baba bifuza kugurisha, ariko akavuga ko igikenewe ari ukubona umusaruro ufatika naho amasoko bakazayabashakira.

AtI”Dufite ibigo bitandukanye dukorana nabyo bifite amasoko atandukanye.Ni nayo mpamvu mwumvise tubabwira ko icyo bashaka ari umusaruro hanyuma iby’isoko tukazabimenya hanyuma kuko dufite abafatanyabikorwa batandukanye bafite ubushobozi bwo kuba bagura ibyo basaruye byose “.

Muri aya matsinda bafite inzego zitandukanye bakoreramo zirimo urwego rw’itsinda,impuzamatsinda ndetse n’urugaga zibafasha kuba hamwe no kwiga ibyerekeranye n’ubucuruzi.

AEE Rwanda ni umuryango utegamiye kuri Leta ugira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere igihugu birimo ubucuruzi,uburezi,ubuzima,imirire myiza ndetse n’ibindi bitandukanye bigamije kugabanya ubukene mu gihugu no kuzamura imibereho y’abaturage.

JPEG - 198.9 kb
Bamwe mu bagize aya matsinda bakora ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye
JPEG - 141.1 kb
Muri aya matsinda bakora imishinga itandukanye irimo n’imishinga y’ubworozi bw’amatungo mato n’amanini

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/07/2019
  • Hashize 5 years