Kayonza: Umukozi wa SACCO yatawe muri yombi akurikiranyweho kurigisa ayasaga miliyoni 55

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Semuhungu Jean Bosco wari umukozi wa Koperative yo kuzigama no kuguriza (SACCO) y’umurenge wa Murundi,yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kurigisa ayasaga Miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda y’iyo Koperative.Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Gicurasi, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu karere ka Kayonza.

Uyu mugabo yafashwe ashaka gutoroka ubwo yari amaze kugaragarizwa n’ubugenzuzi ko ariya mafaranga yanyerejwe muri iyo Koperative.Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko inyerezwa ry’ariya mafaranga ryamenyekanye hamaze gukorwa ubugenzuzi.

CIP Kanamugire yagize ati’’ Inyerezwa ry’aya mafaranga 55,455,365 ryagaragaye ubwo Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amakoperative (RCA) bakoraga ubugenzuzi hagati y’itariki 19 na 22 Mata uyu mwaka, bukagaragaza kiriya gihombo”.

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Semuhungu akimara kubona ko yatahuwe, yahise ashaka gutoroka ari nabyo byatumye ahita atabwa muri yombi.

CIP Theobald Kanamugire yagize ati ’’Ku wa 18 Gicurasi, nyuma y’ihererekanyabubasha n’uwamusimbuye, kuko yari amaze kubona ko yatahuwe n’ubugenzuzi, yahise asohoka ashaka gutoroka, ndetse akaba hari n’andi ibihumbi magana atatu yari amaze gufata ashaka kuyagira impamba. Bahise bahamagara Polisi iramufata, nayo imushyikiriza Ishami ry’Ubugenzacyaha rya Murundi ari naho ubu afungiye.”

CIP Kanamugire yavuze ko iperereza rikomeje ngo hagaragare niba hari abandi bihishe inyuma y’iki gikorwa.

Yanagiriye inama abakozi bacunga umutungo w’amakoperative n’amabanki kuba inyangamugayo, bakirinda gushyira imbere inyungu zabo ngo bangize umutungo bashinzwe gucunga.

CIP Kanamugire Yagize ati ’’Ariya makoperative yo kuzigama yashyiriweho guteza imbere abaturage, babitsamo bakaba babasha kugurizwa amafaranga abafasha kwiteza imbere no kubazamurira imibereho, bityo umukozi wagiriwe icyizere cyo kuwucunga ntakwiye kuba ari we usubira inyuma ngo awigarurire awukoreshe mu nyungu ze.’’

Ingingo ya 325 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’gaciro k’umutungo warigishijwe ku mukozi wese urigisa umutungo cyangwa amafaranga bya Leta cyangwa bitari ibya Leta yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 19/05/2018
  • Hashize 6 years