Kayonza: Ntibazongera gukora urugendo rw’amasaha atatu bajya gushaka amazi

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Abatuye mu bice bitandukanye by’akarere ka Kayonza bemeza ko bakora urugendo rw’amasaha agera kuri atatu bataragera aho umugezi uherereye n’ubwo n’aho bayabona ahenshi aba ari ibirohwa (amazi mabi), gusa hari ikizere cy’uko mu minsi ya vuba iki kibazo kizaba cyabonewe umuti

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHABURA.rw batugaragarije ko no kubona ikirohwa cy’amazi n’ubwo yaba ari ibiziba ari ingorabahizi muri iki gihe cy’izuba , Ngendahimana Marcel ni umuturage wo mu mudugudu wa Nyagatovu, Akagari ka Nyagatovu mu murenge wa Mukarange akaba yaragize ati “Amazi hano abona umugabo agasiba undi ibyo ni ibintu tumaze kumenyera twese abatuye muri aka gace cyane cyane abegereye mu bice by’icyaro bidakora ku mujyi wa Kayonza”

Ngendahimana yagize kandi ati “Yewe ikijyanye n’amazi cyo wikivuga kuko twaragowe inaha hose kubona amazi bisaba kuba ufite amafaranga menshi kuko ijerekani imwe hano tuyibonera kuri 150 kandi nabwo ntago biba byoroshye hari n’ubwo ijya izamuka ikagera kuri 200

Ngendahimana Marcel uvuga ko amazi ari ingorabahizi mu Burasirazuba

Ngendahimana kandi ati “ Nk’ubu kugira ngo tubone aho tuvoma bidusaba kujya hepfo iriya kuri Muhazi kandi nabwo ni ukuhagenda amasaha agera kuri atatu nabwo kandi wihuta cyane, urumva rero ahantu tugenda amasaha atatu ntiwakoherezayo umunyeshuli ngo aveyo ajye kwiga hari n’ubwo bajya kwiga imyenda itameshe cyangwa nabo batabonye uko bakaraba

Nk’uko kandi bigaragazwa n’abandi baturage batandukanye b’Akarere ka Kayonza ngo kubura amazi biri mu bitera isuku nkeya muri aka karere ndetse n’indwara zandurira mu kugira isuku nkeya usanga muri iyi minsi zibugarije cyane cyane abana bakiri bato. Inka zimaze gupfa muri aka karere kubera ikibazo cy’inzara iterwa no kubura amazi n’amapfa yateye muri aka karere ni nyinshi nk’uko abaturage babigaragaza ngo hari na bamwe babyaza inka bakazica kugirango nyina nayo ibashe kubaho badahomba inka n’iyayo

N’ubwo aba baturage bakomeza kugaragaza ko ikibazo kiri mu bibabangamiye, ibi ntibabinyuranya n’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa mukarange yabwiye MUHABURA.rw ko iki kibazo gifite iminsi mikeya kikaba cyamaze gukemuka kuko mu kwezi gutaha bazaba bamaze kubona amazi.

Gitifu w’Umurenge wa Mukarange bwana MUREKEZI Claude aha abaturage ikizere muri aya magambo ati “Ikibazo cy’amazi kiraduhangayikishije ariko icyambere nanone burya iyo ubuyobozi bukoranye neza n’abaturage ntakitagerwaho ninayo mpamvu tunashimira Nyakubahwa Perezida Kagame kubw’iterambere ageza ku banyarwanda nk’ubu imiyoboro y’amazi muri uyu murenge n’indi duhana imbibi yamaze gucukurwa ndetse n’igikorwa cyo kuyoboramo amazi ntago kirenga uku kwezi gutaha k’Ukwakira kitarangiye hanyuma amazi akatugeraho

Murekezi Claude, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange/Photo:Snappy

Murkezi Jean Claude akomeza avuga ko icyo bari bategereje muri uyu murenge wa Mukarange ari amazi ubundi bakabasha gufatanya n’abaturage mu kwihutisha iterambere ry’uyu murenge ndetse n’akarere batuyemo muri rusange.

Gusa kuri iki kibazo cy’amazi kigaragara nka kimwe mu bihangayikishije hafi intara y’I Burasirazuba yose ,Visi perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadpite Hon MUKAMA Abbas yijeje abaturage b’Umurenge wa Mukarange ubusanzwe uherereye mu gice kinini cy’Umujyi wa Kayonza ko amazi ari kimwe mu byihutirwa intara y’Uburasirazuba ikeneye kandi abizeza ko imishinga yo kuubaha amazi meza yatangiye kandi ko mu myaka ibiri igihugu cyose kizaba gifite amazi meza
Mukama Abbas, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite yijeje abaturage kubona amazi vuba aha/Photo :Snappy

Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/09/2016
  • Hashize 8 years