Kayonza: Inzego z’Umutekano zirashakisha umugore utaramenyekana wibye uruhinja rwari rwavukiye mu bitaro bya Gahini

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Ibitaro bya Gahini biherereye mu karere ka Kayonza bifatanije n’inzego z’umutekano bari gushakisha umugore utazwi amazina wibye Uruhinja rwibarutswe na Mukamazimpaka Gratia wari wabyariye muri ibi bitaro mu mpera z’Ukwezi gushize rukaza kwibwa n’umugizi wa nabi ku gicamunsi cyo kuwa kabiri w’Iki Cyumweru.

Ahagana mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 01 Ugushyingo 2016, nibwo hamenyekanye amakuru y’iri yibwa ry’uru ruhinja rwa Mukamazimpaka Gratia wari wabyariye muri ibi bitaro bya Gahini mu mpera z’Ugushyingo gusa uyu mugore akaba yari akiri muri ibi bitaro (Muri Materinite aharwarizwa ababyeyi) aho yari arwajijwe n’umugabo we.

Umuyobozi mukuru w’Ibi bitaro bya Gahini Dr Muvunyi Aphonse yabwiye MUHABURA.rw ko nabo aya makuru bayazi ndetse aduhamiriza ko uyu mugore utari wamenyekana yaje muri ibi bitaro kuburyo butazwi gusa akaba yari yitwaje ko aje kugemurira umurwayi we hanyuma ngo aza gusanga uwo agemuriye yaratashye ahitamo kurwaza uwo mubyeyi.

Dr Muvunyi Alphonse yagize ati “Uwo mugore wibye umwana w’Uruhinja muby’ukuri natwe ntago tumuzi amazina yegusa ikizwi ni uko yari amaze iminsi mu bitaro avuga ko arwaje umuntu ariko ngo yatashye agiye kumuzanira ibyo kurya nyuma aza gusanga uwo yari arwaje yatashye niko guhita yigira umurwaza w’uyu mubyeyi (Mukamazimpaka Gratia)”

Dr Muvunyi kandi akomeza avuga ko uyu mubyeyi wari wabyaye abazwe yari amaze iminsi muri ibi bitaro arwajwe n’umugabo we nyuma uyu mugabo we akaza ku musigira uyu mudamu wundi wari yanabagemuriye ibyo kurya muri iyo minsi

Twashatse kuvugisha uyu mudamu wibwe umwana gusa ntibyadukundira kuko yari amerewe nabi mu bitaro ariko atwemerera ko yibwe umwana ndetse anaduhamiriza ko atazi uyu mujura wamwibye umwana.

Uyu Mukamazimpaka wibwe umwana afite imyaka 26 y’amavuko akaba asanzwe atuye mu Mudugudu wa Rucaca, Akagari ka Murundi mu Murenge wa Murundi muri aka Karere ka Kayonza.

Kugeza ubu inzego z’Umutekano ziracyahanahana amakuru bafatanije n’Ubuyobozi bw’Ibi bitaro ngo babashe gushakisha uyu mudamu wibye uru ruhinja dore ko kugeza uyu munsi hataramenyekana amazina ye.

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 03/11/2016
  • Hashize 7 years