Kayonza: Imvura idasanzwe yasenye amazu ya benshi abandi baburiramo ibyabo

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Ku mugoroba wo ku wa mbere Ugushyingo 2016, Imvura ivanzemo umuyaga mwinshi yibasiye ibice bitandukanye by’igihugu aho mu karere ka Kayonza yasenye amazu y’abaturage benshi ndetse bamwe muri bo banaburiramo imitungo yabo harimo ibikoresho byo munzu n’ibindi bitandukanye.

Iyi mvura yaguye ahagana mu masaha ya saa kumi z’umugoroba, yasenye amazu y’abatuye mu duce dutandukanye tw’akarere ka Kayonza aho mu Murenge wa Mukarange yasenye amazu agera kuri 7 abarizwa mu Tugari twa Kayonza no mu nkengero z’aka kagari mu midugudu bihana imbibe.

Nsabimana iyi mvura yamusenyeye inzu y’amabati 15 naho uwitwa Bayumvire utuye mu mududgudu wa Kabungo akaba yarasenyewe inzu y’amabati 10 n’ibindi bikoresho byo murugo byatwawe n’amazi

Abandi baturage bo muri aka kagari ka Kayonza bagezweho n’iyi mvura harimo abatuye mu mudugudu wa Munazi aho uwitwa Habimana Emmanuel igisenge cy’amabati 15 cyaragurutse gitwawe n’umuyaga.

Inzu y’amabatii 40 y’uwitwa RUKERATABARO Emmanuel yaragurutse igisenge cyose kirasambuka hamwe n’igikoni cy’amabati agera ku icumi, muri uru rugo rwa Rukeratabaro Emmanuel hakomeretse umwana w’umukobwa witwa Uwase akaba yahise ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Gahini biherereye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza.

Muri uyu murenge wa Mukarange kandi hari n’inyubako zitandukanye zangijwe n’iyi mvura nk’Urusengero rwa EAR ruri mu mudugudu w’Abemeramahoro, ndetse n’Urusengero rwa APOSTORIC mu mudugu wa Gasogororo, aha kandi hakaba hari n’inzu y’amabati 20 y’uwitwa Uwamariya ndetse n’iya Rutagengwa James y’amabati 40 nazo zasambutse.

Mu kiganiro n’Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Mukarange bwana MUREKEZI Claude yaduhamirije ko abangirijwe n’iyi mvura muri uyu Murenge wa Mukarange bose hamwe bagera kuri 19 ndetse bakaba bahatakarije n’ibyabo ubuyobozi bukirimo kubarura ngo bumenye neza agaciro k’ibyangijwe n’iyi mvura

MUREKEZI Claude, Gitifu w’Umurenge wa Mukarange yagize ati “Amazu yasenywe n’iyi mvura agera kuri 19 gusa kugeza ubu ntago nk’ubuyobozi turamenya neza imibare n’agaciro k’ibyangirikiye muri aya mazu yasenyutse ariko turacyakora igenzura ngo turebe n’icyakorwa niba ari n’ubufasha tugenera abahombye ibyabo ibyo byose turimo kubigenzura”
Umunyabanga Nshingwabikorwa wa Mukarange bwana MUREKEZI Claude

Mu murenge wa Gahini bamwe mu baturage bangirijwe n’iyi mvura idasanzwe badutangarije ko nabo batunguwe cyane n’uburyo iyi mvura yaguyemo kuko ngo yari ifite umuyaga mwinshi kandi iri ku gipimo kidasanzwe dore ko yari irimo n’urubura.

Uwitwa Namahoro Martini utuye mu mudugudu wa Videwo akagari ka Kiyenzi mu murenge wa Gahini nawe inzu ye yari icumbitsemo abanyeshuli biga muri Kaminuz y’u Rwanda ishami ry’uburezi riherereye I Rukara, yatubwiyeko inzu ye yasambutse gusa anahamyako Atari ikibzo cy’imyubakire ahubwo byatewe n’imbaraga nyinshi iyi mvura yari ifite

Maritini ati “Iyi mvura yaguye kuburyo bukabije cyane gusa amahirwe ni uko ntan’umwe mubo nari ncumbikiye wagize ikibazo kuko bakibona ubukana imvura iri kugwana bahise bahungisha ibikoresho byabo n’ibyangiritse ntago ari byinshi cyane”

Umwe mu banyeshuli bari bacumbitse muri aya mazu yasenywe n’imvura we yavuze ko bahombye kuko nk’ibikoresho byabo byangiritse n’ubwo bidakabije cyane.


MURENZI Jean Claude ,Meya w’akarere ka Kayonza

Mu kiganiro n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza MURENZI Jean Claude yaduhamirije ko hari abantu basenyewe n’iyi mvura gusa atubwira ko nta mibare ifatika bari bakira ku karere nabo bategereje raporo ziza guturuka ku mirenge

Meya Jean Claude yagize ati “Muby’ukuri iyi mvura yaraye iguye yahitanye byinshi n’ubwo nta mibare ihamye dufite y’abasenyewe ariko dutegereje raporo zizaturuka ku mirenge cyane ko nko mi mirenge imwe n’imwe nka Mwiri, Juru na Mukarange bamaze kugenda batugezaho abangirijwe n’iyi mvura rero dutegereje n’indi mirenge kuburyo twahita dufata ingamba”.



Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu/MUHABURA.rw

  • admin
  • 02/11/2016
  • Hashize 7 years