Kayonza: Imodoka irimo ibiro 300 by’urumogi yafashwe na Polisi

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Mu muhanda Kayonza-Rwamagana ahitwa Nyagatovu hafatiye imodoka irimo imifuka 8 y’urumogi rugera ku biro 300 ariko abari bayirimo baburiwe irengero kugeza nan’ubu baracyarimo gushakishwa n’inzego z’umutekano ntago bari baboneka.

Umuvugizi wa Polisi akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Iburasirazuba aravuga ko iyo modoka yafashwe nyuma y’aho Polisi yari yamaze kubona amakuru ko hari imodoka ivuye Kirehe yikoreye urumogi urujyana i Kigali maze bagatangira gushakisha bayitega mu muhanda. IP Emmanuel Kayigi avuga ko uwari utwaye iyo modoka hari aho yageze akwepa umuhanda munini wa kaburimbo winjira mu Mujyi wa Kayonza ashaka kwerekeza mu muhanda w’itaka ujya ihitwa Kitazugurwa, imodoka ayitura mu muferege ikwamiramo, abasirikari bari kuri mucaka barayihasanga.

Abasirikare ngo bageze ku modoka basanze nta muntu uyirangwamo mu gihe ariko batarayigeraho ngo babonaga hari nk’abantu bagera kuri 3 bayiriho. Nyuma yaho ngo byaje kugaragara ko yari yikoreye urumogi, bihura n’uko amakuru yari yamaze guhanahanwa ko hari imodoka isubiye inyuma isa n’aho ifite icyo ihunga. Imodoka yahise ijyanwa kuri Polisi ya Polisi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza, hatangira gushakisha ny’imodoka hifashishijwe amakuru y’ikigo cy’imisoro n’amahoro ( RRA). IP Emmanuel Kayigi ati “Ubu nyirayo yamaze kuboneka ndetse ari mu maboka ya Polisi mu gihe hagishakishwa uwari iyitwaye n’abandi bari kumwe.

Nyir’imodoka ngo yabwiye polisi ko hari inshuti ye yari yatije imodoka ariko atazi neza icyo agiye kuyikoresha, ngo yamubwiraga ko hari urugendo afite. Uru rumogi ngo rwaba ruvanwa mu gihugu cya Tanzaniya.

Ingingo ya 594 mu gitabo cy’amategeko mpanabyaha iteganya ko umuntu wese ufatiwe mu byaha ndengamipaka ahanishwa igihano cy’igifungo hagati y’imyaka 5 kugera ku 10 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 kugera kuri 5.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years