Kayonza: Abadepite bavumbuye ikibazo cy’ingutu muri aka karere – “Reba Amafoto”
- 18/09/2016
- Hashize 8 years
Amakimbirane mu miryango ashingiye ku mubare munini w’ababana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ni kimwe mu bigize uruhuri rw’ibibazo byakirijwe Abagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite mu ruzindukorw’icyumweru bari kugirira mu karere ka Kayonza aho mu mirenge itandukanye usanga hakiri ubwiganze bw’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko
Ni uruzinduko Abadepite bayobowe na Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite bwana MUKAMA Abbas barimo kugirira mu karere ka Kayonza muri gahunda ya Leta yo kwegereza abaturage ubuyobozi ndetse na serivisi zibagenerwa, aho mu karere ka Kayonza uri gusanga imirenge imwe n’imwe igaragaza ibibazo bijyanye n’imibanire mu miryango
Abadepite bagaragarijwe ibibazo byugarije imiryango itandukanye yo muri Kayonza aho ubwiganze buri mu babana badasezeranye
Ubwiganze bw’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko mu bibazo izi ntumwa za rubanda zagejejweho n’abatuye muri aka karere ka Kayonza, aha kandi ni naho hashamikiye ibibazo byinshi bigaragara mu miryango harimo ibijyanye n’abagabo batamenya inshingano zabo harimo nko gutanga indezo (Ibitunga abana baba barabyaye), kutishyurira ubwisungane mu kwivuza abana babo, Igabana ry’imitungo n’ibindi bibazo bitandukanye byagaragarijwe aba adepite
Uyu ni yitwa Mukaniyonsaba Marie Jeanne avuga ko yashakanye n’umugabo we witwa Sinziniyo Salomon mu buryo butemewe n’amategeko ariko nyuma yo kumara gushakana imitungo Umugabo yaje kumwirukana ntan’impamba amuhaye
Mukaniyonsaba ati “Umugabo twarashakanye tubana imyaka icyenda yose dufatanya gushaka imitungo harimo no kubaka inzu ariko nyuma yaje kuza arambwira ng ocher ntago nkigukunda sohoka munzu utahe nabonye undi mugore dukundana”
Mukaniyonsaba Marie Jeanne uvuga ko umugabo yamuhambirije nta n’impamba
Uyu Mukaniyonsaba kandi wagaragaje ikibazo cye muruhame agaturika akarira imbere y’abadepite yagaragaje ko umugabo yamwirukanye n’abana batatu babyaranye ati “Rwose ndagirango mundenganure, umugabo twarashakanye tubyarana abana batatu arangije aranyirukana kandi twarabyaranye abana batatu ubu ntago ajya ampa indezo, nta mituweli, nta bufasha mu bijyanye n’imyigire y’abana yewe no kubona icyo kurya ubu ni rimwe na rimwe” Uyu Mukaniyonsaba kandi avuga ko ikibazo cye yakigejeje no mu bunzi bakagikemura ariko bikarangira n’ubundi umugabo adatanze ibyo yari yategetswe n’abunzi
Kuri iki kibazo cya Muakaniyonsaba Umuyobozi w’akagari ka Bwiza Madam Gaudance Uwingabire yemereye mu ruhame ko bagiye gufatanya n’urwego rw’Umudgudu mu kwihutisha imikemurire y’uru rubanza
Gusa n’ubwo ikibazo cy’imiryango ibana mu buryo butemewe n’amategeko kikiri ingorabahizi muri Aka karere ka Kayonza, Umuyobozi w’Umurenge wa Mukarange bwana MUREKEZI Claude yemereye imbere ya Visi Perezida w’Inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ko muri uyu murenge iki kibazo ntakiharangwa.
MUREKZI Claude ati “Navuga ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango nta kirangwa muri uyu murenge kuko n’ibyagaragaraga byashakiwe umuti kandi na bano wabonye bagaragaza ko bafite ibibazo ntan’umwe ubana mu buryo bwemewe n’amategeko bivuze ko baba Atari abagabo babo”
Ubwo hagaragazwaga amanota uturere twagize mu mihigo y’umwaka ushize wa 2015-2016 akarere ka Kayonza kaje ku mwanya wa 26
Mukama Abbas, Visi Perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite aganira n’abaturage nyuma yo kubona ibibazo bafite
Indi nkuru wasoma hano
Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw