Karongi: Bamwe mu baturage nti bemera ku boneza urubyaro ku bagabo ngo biragatsindwa

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years
Image

Uyu muturage yemera ko kuboneza urubyaro ari byiza ariko ngo gufungisha urubyaro ku bagabo ntabikozwa

Bamwe mu baturage b’akarere ka Karongi, batuye mu mirage itandukanye bemeza ko gahunda Leta yashyizeho yo kuboneza urubyaro, ari nziza cyane, ndetse ngo ikaba ari kimwe mu bintu bituma batera imbere ndetse n’akarere kabo kagatera imbere mu rwego rw’ubukungu. Gusa bavuga ko nubwo kuboneza urubyaro ari byiza, umugore ari we ukwiye kuboneza urubyaro, naho ku mugabo ngo biragatsindwa.

Aba baturageka bavuga ko bumva neza gahunda zitandukanye zo kuboneza urubyaro. Aha bavuga ko uburyo bwose bwifashishwa mu kuboneza urubyaro, bukwiye gukoreshwa n’abagore, ngo kuko uburyo bukoreshwa n’umugabo mu kuboneza urubyaro ntibabwemera na gato.

Bamwe muri abo baturage twaganiriye baba abagabo ndetse n’abagore bose bavuga ko uburyo bwifashishwa ku bagabo mu kuboneza urubyaro, ari amahano, ngo kuko bisa no kwambura umugabo ubugabo bwe, nyamara ari cyo gitandukanya umugore n’umugabo.

Uyu ni umwe mu bagabo twaganiriye yagize ati: “Njyewe iyo uvuze kuboneza urubyaro ndabyumva kuko, jye na madamu wanjye iyo gahunda twarayitabiriye. Iyo ubyanye abana benshi uba ushyira umutwaro ku gihugu. Uko ubyara umwana ni ko uba wongera umusanzu utanga w’ubwisungane mu kwivuza. Ni ko uba wongera minerivari ugomba gutanga ku ishuri, ni nako uba wongeraingano y’ibyo ugomba kugabura iwawe. Ubwo urumva ko kuboneza urubyaro bituma umuntu abasha kwiteza imbere ndetse n’iguhugu muri ruange…..Kujya kwifungisha ku mugabo? Eeeeh ibyo sinanibkora, ubwo urumvaatari ukwikomesha? Umugore ni we ukwiye kuboneza urubyaro.”

Mugenzi we nawe yunze mu rye ati: “Ubundi iyo umugabo yifungishije burundu ni nko kwikonesha. Ubwo se urumva wakongera kubakaurugo? Ntabyo nakora. Kuboneza urubyaro ni iby’abagore si iby’abagabo.

Uretse aba bagabo nabamwe mu bagore bavuga ko badashobora kwemerera abagabo babo ko bakwifungisha burundu mu rwego rwo kuboneza urubyaro.

Uyu aganira n’umunyamakuru wa MUHABURA.RW yagize ati: “Niko wigeze ubona inkoko kazi ibika? Ese urumva njye nakwemerera umugabo wanjya kwifungisha? Byaba ari ukumukona. Yakongera gukora ibyo yakoraga? Ntago nabyemera pe. Yego kuoneza urubyaro ni byiza, ariko nabura njye najyayo nkifungissha ariko ku mugabo ni amahano.



Uyu mudamu ibyo gufunga urubyaro ku mugabo we ngo ntiyabikozwa

Undi mudamu nawe yagize ati: “Njyewe ntabwo nshobora kwemera ko Umugabo wanjye yifungisha. Nzajya kwifungisha ariko we ni ukumuhohotera. Kuboneza urubyari ni byiza. Ariko abagabo sibo bakwiye kubikora.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi w’Akarere ka Karongi, NDAYISABA François, Ya bwiye MUHABURA.RW ko n’Ubuyobozi bw’Aka karere ayoboye buzi neza ko Abaturage babo betemera na gato ko Umugabo ya boneza urubyaro, ariko ngo ubwo n ibura abagore babyemera nta kibazo baba aribo babikora. Aha avuga ko imyumvire ku kuboneza urubyaro ikiri hasi ari kimwe mu bididiza iterambere ry’akarere.

Ati: “Kuboneza urubyaro rero kw’abagabo, abantu bose barikunda, ngira ngo n’abagabo barikunda, niyo uganiriye n’abagore babo ku byo kuboneza urubyaro, bumva ko bagiye kuba inkone. Hari umugore twigeze tubibwira aravuga ati ‘nta mbwa itamoka’ ni ukubigisha twese tugafatanya. Ariko noneho niba ababyemera ari abagore, reka noneho babikore. Ariko abenshi usanga batemera ko abagabo babo baringaniza urubyaro….Ingaruka ku bukungu ho ni ikibazo gikomeye cyane, yenda biri kugenda bihinduka, ariko biri guhinduka ku bantu navuga guhera kuri twebwe, abarimu. Abantu bamaze kugira imyumvire ijyanye n’iterambere nibo bumva ko ku byara abana batajyanye n’ubushobozi ari ikibazo.

Hirya no hino mu gihugu Leta yashyizeho ingamba zitandukanye z’uburyo bwo kuboneza urubyaro, aho n’umugabo ashobora kwifungisha burundu ntazongere kubyara, gusa mu duce dutandukanye, bamwe mu baturage bavuga ko uburyo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo budakwiye gukoreshwa.



Umuyobozi wa Karongi Ndayisaba Francois

Yanditswe na Ruhumuriza Richard MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/11/2017
  • Hashize 6 years