Karongi: Abatwara abagenzi kuri moto basabwe kubungabunga umutekano
- 18/05/2017
- Hashize 8 years
Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 80 bakorera mu murenge wa Bwishyura, ho mu karere ka Karongi bakanguriwe kuba abafatanyabikorwa mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda; bubahiriza amategeko abagenga kugira ngo birinde icyatuma bakora cyangwa bateza impanuka.
Aba banyamuryango b’Impuzamashyirahamwe y’abakora iyi mirimo muri aka karere yitwa Union de Cooperatives de Taxi Moto Kanguka – Karongi bahawe ubu butumwa ku itariki 16 z’uku kwezi mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Edmond Kalisa; ikaba yarabereye mu kagari ka Kibuye.
Yagize ati,”Igihe mutwaye abagenzi mujye mwibuka ko hari abandi bakoresha inzira nyabagendwa; bityo mwirinde icyateza impanuka. Nimubyubahiriza, muzaba mutanze umusanzu ukomeye mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda.”
Yababwiye ko mu bitera bamwe mu bakora iyi mirimo gukora no guteza impanuka harimo gutwara moto ku muvuduko urenze uteganyijwe n’amategeko, gukoresha telefone igendanwa batwaye icyo kinyabiziga, gutwara abagenzi barenze umwe, kugitwara basinze cyangwa bananiwe, no gutambuka ku bindi binyabiziga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
SSP Kalisa yababwiye kandi ati,“Kutubahiriza amategeko y’umuhanda ni ugushyira mu kaga ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa muri rusange. Mugomba kubahiriza ibimenyetso n’ibyapa byo ku (mu) muhanda n’uburenganzira bw’abanyamaguru. Murasabwa kandi kwirinda uburangare kuko bushobora gutuma mukora impanuka.”
Yasabye kandi abo batwara abagenzi kuri moto; bakorera muri uwo murenge (Bwishyura) no mu bice by’indi mirenge bihana imbibi na wo guhagarara igihe cyose bahagaritswe na Polisi, ndetse n’undi wese ubifitiye ububasha, kwambara ingofero yabugenewe (casque), kandi bagahagurutsa moto umugenzi amaze kuyambara neza.
Mu ijambo rye, Umuyobozi w’iyo Mpuzamashyirahamwe (Union de Cooperatives de Taxi Moto Kanguka – Korongi), Ngamije Modeste yabwiye bagenzi be ati,“Tujye tuzirikana ko iyi mirimo idutunze, ikanadutungira imiryango tuyikora nta nkomyi kubera ko igihugu gifite umutekano usesuye. Turasabwa rero kugira uruhare mu kurwanya icyawuhungabanya cyose aho kiva kikagera, dutanga amakuru atuma gitahurwa no gufata abagikoze.”
Ngamije yagize kandi ati,”Kutagira amakenga bishobora gutuma dutwara abagiye gukora ibyaha bitandukanye cyangwa abafite ibintu bitemewe n’amategeko nk’ibiyobyabwenge. Tugomba kurangwa n’ubushishozi, kandi tukamenyesha Polisi y’u Rwanda vuba igihe tubonanye umuntu ibintu bitemewe n’amategeko, cyangwa igihe hari uwo dukekaho ibyaha runaka.“
Yanditswe na Salango Richard/Muhabura.rw