Karongi: Abantu 12 nibo bamaze kumenyekana ko bishwe n’umusozi waridutse abandi barakomereka[REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikiza gikomeye cyabaye Mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi aho umusozi waridutse bitewe n’imvura myinshi yaraye igwa abantu bakaba bahasize ubuzima ndetse n’amazu 22 yahangirikiye.Kuri ubu abantu 12 nibo byamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iki kiza naho abandi 8 bakomeretse gusa imibare ishobora kwiyongera kuko hari abagishakiswa.

Ibi byabaye mu midugudu itandukanye yo mu murenge wa Rwankuba ho mu karere ka Karongi mu ntara y’ iburengerazuba ubwo imvura yaguye mu ijoro ryakeye igatuma umusozi wa Karongi uriduka ku buryo bukomeye ukagwira amazu y’abaturage bamwe muri bo bakahasiga ubuzima.

Kuzabaganwa Vedaste Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge yavuze ko iyi nkangu yatewe n’ imvura nyinshi yaraye igwa ijoro ryose bamwe bakahasiga ubuzima.

Kuzabaganwa Vedaste yagize ati “ Ibi byatewe n’ubukana bwimvura yaraye igwa kuko yahereye saa mbili z’ijoro ikageza muma saa munani kongeraho n’iyari imaze iminsi igwa bituma umusozi wa Karongi uriduka ibikuku byinshi bigwira ingo zituye munsi yawo cyane cyane mu midugudu ya Ruhinga n’umudugudu w’Amahoro bituma benshi bahasiga ubuzima”.

Yakomeje agira ati “Muri rusange ni ahantu hari umusozi wamanutse ukajya umanura ubutaka bukagwira inzu zirimo abantu bagahita bitaba Imana. Byabaye mu tugari dutandukanye ntabwo ari ahantu hamwe.’’

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko ku bufatanye n’abaturage bari gushakisha abagwiriwe n’amazu bataraboneka no kugeza abakomeretse kwa muganga.

Usibye abantu 12 baguye muri ibi biza, ibarura ryakozwe rimaze kugaragaza ko inzu zigera kuri 22 zasenyutse mu gihe hagikusanywa ibyangiritse byose. Imibare y’abitabye Imana ishobora kwiyongera kuko inzego zitandukanye ziracyashakisha andi makuru.

Ikindi kandi ubuyobozi ngo buri no gufasha mu gucumbikishiriza muri bagenzi babo abo babona ko nabo aho batuye hashobora kugerwaho n’iki kibazo kugira ngo babe bahimuwe hatagira uwo ibi biza byongera gutwarira ubuzima.

Imibare Minisiteri y’ ibiza iherutse gushyira ahagaragara yagaragazaga ko kuva muri Mutarama 2018 ibiza bimaze guhitana abagera ku 180.


Inzu 22 zasenywe n’imvura idasanzwe
Ibi byatewe n’ubukana bwimvura yaraye igwa kuko yahereye saa mbili z’ijoro ikageza muma saa munani kongeraho n’iyari imaze iminsi igwa bituma umusozi wa Karongi uriduka
Abantu 12 nibo byamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ iki kiza naho abandi 8 bakomeretse
Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 07/05/2018
  • Hashize 6 years