Karongi: Abahinzi barinshimira umusaruro bakura kuri Kawa

  • admin
  • 13/07/2017
  • Hashize 7 years
Image

Nyuma y’uko mu bihe bishize hirya no hino mu gihu abahinzi ba kawa bagiye bumvikana bavuga ko bakurikije imvune n’ibyo bashora mu buhinzi bwa kawa bidahuye n’igiciro bagurirwaho umusaruro, kuri ubu abahinzi b’iki gihingwa ngandurabukungu bo mu karere ka Karongi, baravuga ko bashimishijwe n’uko inyungu bakura muri ubu buhinzi zijyanye n’ingufu bakoresha bahinga ndetse banasarura.

Aba bahinzi ba kawa bo mu karere ka Karongi ho mu Ntara y’Uburengerazuba, baganira n’itsinda ry’Abanyamakuru ku bufatanye n’Inama nkuru y’Itangazamakuru bavuga ko kuba Ubuyobozi bwarabafashije kubona inganda zitunganya kawa byatumye umusaruro wabo wongererwa agaciro, ndetse n’imvune bagiraga bajyana kugurisha umusaruro ziragabanuka.

JPEG - 229.8 kb
Turaturaniwe James, Umuhinzi wa kawa wo mu Karere ka Karongi

Bamwe mu bahinzi twaganiriye bavuga ko bataregerezwa inganda abamamyi babaguriraga umusaruro ku giciro bishakiye, ndetse ngo ugasanga ibiciro bihindagurika buri gihe, mu buryo budasobanutse, ibi bikaba byaratumaga nta nyungu babona muri ubu buhinzi.

Gusa kuri ubu bavuga ko aho begererejwe inganda basigaye bagurisha ku giciro cyiza ndetse gishimishije, ku buryo babasha kwiteza imbere babikesha umusaruro bakura mu gihingwa cya kawa.

Uyu ni Turaturaniwe James umwe mu bahinzi ba kawa utuye mu murenge wa Bwishyura, muri aka karere ka Karongi akaba avuga ko ubundi bajyaga bahendwa ariko ubu bakaba bahabwa agatubutse.

Ati: “Tugiherera i Kawa ku mabuye, buri muntu yabikoraga uko abyumva n’ubwiza bw’ikawa yifuzwaga ku isoko mpuzamahanga ntabwo bwabonekaga, ariko aho tugiriye mu nganda byabaye byiza cyane, kuko ucuruza ikawa ku giciro kiriho, nyuma yo gucuruza iyo igiciro cyabaye cyiza barongera bakatwishyura bwa kabiri. Mbere washyiraga umucuruzi ikawa nta kintu yakubwiraga.”

Undi muhinzi wa kawa nawe avuga ko bashimishijwe no kuba igiciro bagurirwaho cyijyanye n’igihe bituma babasha kwikenura ndetse no kwiteza imbere.

Ati: “ Ubu igiciro dutangiraho kawa ni cyiza kandi ntikigihindagurika nka mbere, ubwo rero urumva ko bituma dutera imbere ku buryo bwihuse,ubu nta muhinzi wa kawa ugihendwa.”

Ibyo aba bahinzi ba kawa bavuga bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, NDAYISABA François, avuga ko igishimishije ubu ari uko umuhinzi wa kawa, agurirwa ku giciro gishimishije, ndetse ugasanga kidahindagurika, ugereranije no mu gihe cyashize wasangaga igiciro cya kawa umuturage yasoromye ikiro gishobora no kugura amafaranga 150, ariko ubu umuturage akaba agurirwa ku mafaranga 300.

Yagize ati: “Ku buhinzi bwa kawa, igice cyegereye i Kivu, gihingwamo kawa, ubu dufite station de lavages 11, noneho ubungubu huzuye n’uruganda rwa Green coffee, ni Koperative yarwiyubakiye ku buryo ikawa zizajya ziva muri stations de lavages zizajya zihita zijyanwa muri urwo ruganda zikavanwaho bya bishishwa by’inyuma, zikajya mu mahanga zongerewe agaciro”

JPEG - 207.4 kb
Uruganda rutunganya kawa rwa KOPAKAKI-Dutegure rw’abahinzi ba kawa mu murenge wa Rubengera

Avuga ko Mbere zajyaga zijya Ii Kigali ugasanga hari amafaranga bahombye nk’Akarere, ariko ubungubu ubwo uruganda rwuzuye nabyo byongererwa agaciro, abaturage bakabona amafaranga, ndetse n’Akarere kakabona umusaruro uturutse kuri urwo ruganda.

Yagize ati “Ikawa rero nazo bari kuzitabira, igishimishije ni uko mu gihe cyashize wasangaga umusaruro w‘ikawa ikiro kiri ku mafaranga 300 ikindi ugasanga cyabaye amafaranga 150, ugasanga cyari ikibazo gikomeye ariko ubungubu umusaruro noneho wari wiyongereye ku buryo ikiro kimwe kiguma ku mafaranga 300 ntigihinduke nta kibazo.”

JPEG - 98 kb
Umuyobozi w’Akarere Ndayisaba Francois

Igihingwa cya kawa mu Karere ka Karongi ni kimwe mu bihingwa ngengabukungu gihinze ku buso bwa hegitari 1622, muri aka karerre hakaba hari inganda zitonora kawa zigera kuri 11, ndetse hakaba huzuye uruganga ruzajya rutunganya ikawa ku buryo izajya yoherezwa mu mahanga batarinze kuyinyuza mu nganda z’i Kigali.

Yanditswe na Ruhumuriza Richard/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/07/2017
  • Hashize 7 years