Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu Amavubi Niyonzima Haruna yasubiye muri Rayon Sports yaherukagamo mu 2007 asinya amasezerano y’umwaka umwe.

Ibi byemejwe na Rayon Sports kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Haruna agarutse muri Rayon Sports yakiniye mwaka w’imikino 2006-2007 nyuma yo gutandukana Al Ta’awon SC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Libya yari amazemo umwaka umwe.

Niyonzima wavutse mu 1990 nk’uko bigaragara ku byangombwa akiniraho, yamenyekanye akinira Etincelles FC mu 2005, ahava ajya muri Rayon Sports yakiniye hagati ya 2006 na 2007 mbere y’uko ajya muri APR FC yakiniye imyaka ine akajya muri Tanzania mu 2011 ajya muri Yanga Africans yakiniye imyaka itandatu.

Yayivuyemo mu 2017, yerekeza muri mukeba, Simba SC, ayifasha gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona ya Tanzania, anagira uruhare rukomeye mu kugeza iyi kipe y’umuherwe Mohammed Dewji muri ¼ cy’amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).

Haruna yaherukaga mu Rwanda mu kuboza 2022 akinira AS Kigali yatwaranye na yo ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse na Super Cup.

Haruna yiyongereye ku bandi bakinnyi Gikundiro yaguze muri iyi mpeshyi barimo myugariro w’Umunya-Sénégal Omar Gningue, Fitina Omborenga, Ndayishimiye Richard, Niyonzima Olivier ‘Seif’, Ndikuriyo Patient na Abdul Rahman Rukundo.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 16/07/2024
  • Hashize 2 months