Kanye West yateye inkunga,umugore wiyamamariza kuyobora akarere Kanye avukamo

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years

Kanye West, umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yateye inkunga y’amadolari 73540 umugore wiyamamariza kuyobora akarere k’umujyi ka Chicago Kanye avukamo.

Uyu mugore witwa Amara Enyia, aziyamamaza mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa kabiri mu mwaka utaha wa 2019.Uyu mugore ashyigikiwe kandi n’umuraperi Chance the Rapper.

Ayo mafaranga y’inkunga ni yo neza neza Madamu Enyia yari acyeneye ngo abashe kwishyura umwenda abereyemo akanama k’amatora ko muri leta ya Illinois yakagiyemo ubwo nabwo yiyamamarizaga kuyobora aka karere ka Chicago mu mwaka wa 2015.

Mu itangazo abakora mu bikorwa byo kwamamaza Madamu Enyia bashyize ahagaragara, bashimiye Kanye kugira ubuntu kwe.

Kanye atanze iyi nkunga hashize iminsi 11 ahuye na Perezida Donald Trump w’Amerika mu biro bya perezida w’Amerika bya White House.

Icyo gihe bombi basangiye ifunguro rya saa sita, ari ko banaganira ku mavugurura mu magereza ndetse baganira no ku bindi bibazo byo muri politiki.

Madamu Enyia avuga ko intego ye natorerwa kuba umuyobozi w’akarere ari ugufasha rubanda cyane cyane abafite ingorane gukabya inzozi zabo muri politiki.

Avuga ko ashaka gushinga banki y’abaturage i Chicago, avuga ko “izagabanya ruswa” ndetse “igateza imbere ubukungu”.

Undi muraperi Chance the Rapper na we uvuka i Chicago, na we ku wa kabiri yashyigikiye Madamu Enyia.

Chance the Rapper yavuze ko ashyigikiye umuntu ushaka ko habaho “impinduka” kandi ushaka ko abantu bose “bafatwa kimwe”.

Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru The Chicago Sun Times, abakandida 17 ni bo bamaze kuvuga ko baziyamamaza kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bw’akarere k’umujyi ka Chicago.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 24/10/2018
  • Hashize 6 years