Kanye West agiye kujyanwa mu nkiko

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 9 years
Image

Kanye Omari West, umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo, umukinnyi w’amafilime, rwiyemezamirimo akaba n’umufasha w’umunyamideli Kim Kardishian uzwi ku rubyiniro nka Kanye West guturuka muri Leta Zunze Ubumwe Z’amerika ngo tabwo ari umuhanzi w’umuhanga nk’uko benshi babyibwira.
Umuhanzi Gabor Presser

Ibi bibaye nyuma y’uko umuhanzi Gabor Presser guturuka mugihugu cya Hungary atangaje ko uyu mugabo yamwibiye indirimbo maze ntiyamwishyura. Gabor Presser avuga ko mu ndirimbo ya Kanye West yitwa”New Slaves” amagambo yo mu gice cyayo cya nyuma yose ari ay’imwe mu ndirimbo ze. Pressor akomezaavuga koiyo ndirimboyayishyize hanze mu 2013 West akabanta burenganzira yariafite bwo gukoresha amagambo ayigize. Presser yavuze ko ayo magambo y’indirimbo ye yari gukoreshwa ariko habanje kuba ubwumvikane ku mpande zombi.

Amakuru dukesha TMZ avuga koku mpapuro bafitiye kopi zerekana ko hari ibihumbi icumi by’idorali Kanye West yoherereje Presser gusa Presser we akavuga ko ayo mafranga atigeze ayabikuza cyangwa ngo agire ikindi ayamaza. Bishobora kuzarangira Kanye West bimugoye kuko Gabor Presseravuga ko ashaka miliyoni 2.5 z’idorali kugira ngo ikibazo gikemuke kandi ngo atabyemera bakajya mu nkiko.


Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 21/05/2016
  • Hashize 9 years