Kanayo yakebuye abantu bahabwa ubufasha ntibashimire

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umwe mu bakinnyi ba filimi bakanyujijeho muri Nollywood, Anayo Modestus Onyekwere uzwi cyane nka Kanayo O. Kanayo, yakebuye abahabwa ubufasha ntibashimire ababubahaye ibyo avuga ko ari ugushyira imbere umuco wo kudashima.

Uyu mukinnyi yagiriye inama abakunzi be kugira umuco wo gushimira, ashimangira ko gushimira bitagaragarijwe uwo bikwiye kugaragarizwa bihwanye no kudashima, dore ko hari abibwira ko kubikorera mu mutima bihagije.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yabwiye abamukurikira ko nta muntu uba ufite inshingano zo kubafasha, bityo gushimira bifasha uwo muntu kujya ahora agira neza.

Yagize ati: “Muraho nshuti zanjye, mfite ikibazo kimwe, kuki abantu batagira umuco wo gushimira? Uha umuntu ubufasha, urugero ukamwoherereza amafaranga hanyuma akakwandikira ngo nayabonye (Seen ) ukagira ngo kuyakoherereza byari inshingano ze? Niba nawe wandika ngo (Seen) ufite imyumvire iciriritse.”

Yongeraho ati: “Nimwumve ko gushimira bitavuzwe ntaho bitaniye no kudashimira, ibyiza ni ukumenyesha nyirukugufasha ko hari ishimwe riri ku mutima wawe, kandi ntabwo yamenya ko ririho utabimubwiye, kuko iyo  umushimiye bimutera imbaraga zo gukomeza gukora neza. Gufashwa si  uburenganzira bwawe, wige gushimira ku byiza umuntu agukoreye byose.” 

Uretse kuba ari umukinnyi w’umunyabigwi, Kanayo O. Kanayo ni umunyamategeko wabigize umwuga umaze imyaka isaga 40 akina filime, kuko yatangiye kuzikina mu 1982, akaba afite umugore n’abana bane.

Kanayo O. Kanayo yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo Living in Bondage, Nneka the Pretty Serpent, Blood Money, Full Moon, Battle of Love n’izindi zitandukanye harimo n’izagiye zimuhesha ibihembo bitandukanye.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/07/2024
  • Hashize 2 months