Kamonyi:Umusore yihekuye yicisha umukunzi we umuhini anamukata ijosi

  • admin
  • 14/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umusore witwa Ngayaboshya Emmanuel w’imyaka 28 y’amavuko wo mu mudugudu wa Rubumba, mu kagari ka Ruyenzi ko mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi, yishe umukobwa bakundanaga witwa Dusabimana Betty w’imyaka 24 y’amavuko.Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018.

Amakuru aravuga ko uyu mukobwa yari yararanye n’ uyu muhungu kuko yari yavuye iwabo mu Burengerazuba bw’u Rwanda aje gusura umukunzi we birangira amukase ijosi nyuma yo kumwicisha umuhini..

Uyu musore witwa Ngayaboshya Emmanuel hamwe n’umukunzi we Dusabimana Betty, bombi bakomoka mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, ariko uyu musore yari amaze igihe aba mu murenge wa Runda muri Kamonyi kubera impamvu z’akazi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda,Mwizerwa Rafiki,yahamije iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru avuga ko uyu mukobwa yari yavuye i Karongi akaza gusura uyu musore bakararana mu nzu, nyuma bakaza kurwana bikagera ubwo umusore yica umukobwa.

Mwizerwa Rafiki yagize ati”Bari bararanye mu nzu, umukobwa yari yamusuye, icyo bapfuye cyo sinakimenya ariko mu gitondo mu masaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice bumvise abantu barwanira mu nzu, mu gihe batabaza rero ngo bashake ubatabara kuko hari hakinze, umusore amukubita umuhini arangije aramukerera n’icyuma. Rero abantu bagiye kubasha kwica urugi yamaze kumwica, ubwo uwo munyacyaha nyine yafashwe n’umurambo twawujyanye ku bitaro bya Remera Rukoma…”

Yakomeje agira agira ati “Uwo musore avuka i Karongi, ariko amaze igihe kirekire inaha [muri Runda] kumwe abantu baza gushaka ubuzima, n’uwo mukobwa rero yari yaje kumusura aturutse i Karongi urumva ko ari uw’iwabo. Bari basanzwe baziranye ariko uburyo bari bakundanye nibyo ntamenya kuko urumva ni abantu ba kure, ariko kugirango ave i Karongi aze kumusura ni uko bari baziranye”

Hari abaturage bo muri aka gace bavuga ko umusore yiyemerera icyaha akanavuga ko barwanye biturutse ku cyangombwa cy’ubutaka uyu mukobwa yashakaga gutwara kugirango umusore atazagurisha uwo mutungo, bakabiheraho bavuga ko bari bafite gahunda ihamye yo kuzabana vuba.

Hari umuturage wo mu karere ka Karongi watangarije umunyamakuru ko aba bantu abazi ndetse ngo Emmanuel na Betty basanzwe bakundana kuburyo binazwi ko bateguraga kuzakora ubukwe mu gihe cya vuba, akavuga ko byanashoboka ko mu byo bapfuye harimo no kuba baba bagize ibyo batumvikana ku hazaza h’urukundo no kubana kwabo bombi.

Muhabura.rw

  • admin
  • 14/07/2018
  • Hashize 6 years