Kamonyi: Umugabo yafatanywe uruhushya rwo gutwara imodoka rw’uruhimbano

  • admin
  • 13/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Uwitwa Nsanziyeze Norbert afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Runda, nyuma yo gufatanwa uruhushya rwo gutwara imodoka rw’uruhimbamo.

Uyu mugabo ufite imyaka 40 y’amavuko yafashwe na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi ku wa gatatu w’iki cyumweru.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) André Hakizimana yavuze ko ubwo Nsanziyeze yari atwaye imodoka mu kwezi gushize yahaniwe kunyura ku bindi binyabiziga mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Yakomeje agira ati,“Nyuma y’ifatwa ry’uruhushywa rwe ruriho urwego rwa B na D; Polisi yatahuye ko ari uruhimbano. Yafashwe ku itariki 11 uku kwezi ubwo yazaga kurufata; ndetse anazanye inyemezabwishyu igaragaza ko yishyuye ihazabu yaciwe kubera kwica amategeko y’umuhanda.”

CIP Hakizimana yongeyeho ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko urw’urwego rwa B yarubonye mu buryo bukurikje amategeko; naho urwa D, akaba ari uruhimbano kuko ataruhawe n’urwego rubifitiye ububasha.”

Kuva mu Ugushyingo umwaka ushize, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda ryashyize imbaraga mu gukumira no kurwanya ikorwa n’ikoreshwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano.

Muri uko kwezi, Polisi y’u Rwanda yafashe udutsiko dutandatu tugizwe n’abantu 13 bakoraga ibikorwa birimo gukora no gucuruza impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano; abenshi muri bo bakaba barafatiwe mu Mujyi wa Kigali.

Mu bafashwe harimo uwitwa Utazirubanda, wari umaze igihe ashakishwa kubera gukekwaho ibi bikorwa; akaba yarafatanwe n’abandi 13 bafatanyaga iki cyaha. Ubwo yafatwaga yavuze ko abo yazigurishaga biganjemo abatwara abagenzi kuri moto.

Polisi y’u Rwanda iributsa abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga batahawe n’urwego rubifitiye ububasha ko ari impimbano. Irabakangurira kuzishyikiriza Sitasiyo za Polisi zibegereye; kandi iramenyesha ko nta nkurikizi ku ubikoze.

Umuntu ufite amakuru ku ikorwa n’ikoreshwa ry’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano yayamenyesha Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda kuri nimero ya telefone 0788311502, 0788311215, 0788311110 na 0788311114.

Ingingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Iyikurikira ya 610 ivuga ko umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n’iby’uwayihimbye

Yanditswe na Niyomugabo/Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2017
  • Hashize 7 years