Kagame yasezeranyije impinduka mu Mujyi wa Kayonza

  • Richard Salongo
  • 08/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida  ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Kagame Paul,  yabwiye abaturage ba Kayonza ko yari abakumbuye nk’abaturanyi be maze ababwira ko ntacyo bazamuburana kandi ko bazakomeza kwifatanya kubaka aka Karere kari ahantu heza.

Umukandida Perezida Paul Kagame yabigarutseho ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Nyakanga 2024, ubwo yakomerezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza kuri Site ya Nyagatovu- Mukarange mu Karere ka Kayonza ahari hateraniye imbaga y’abaturage bo mu Karere ka Rwamagana, Gatsibo na Ngoma.

Kagame Paul yabwiye abanyamuryango n’abandi bayoboke b’amashyaka yifatanyije na FPR Inkotanyi gushyigikira umukandida wa FPR ko bagiye banyurana muri byinshi bigoye ariko ibyiza biri imbere.

Ati: “Ingorane twagiye tuzinyuramo, tuzisiga inyuma yacu, ubu turareba imbere gusa tugeze ku byiza, ibyiza birenze inshuro nyinshi biri mbere yacu.”

Kagame Paul yavuze ko yari abakumbuye kubonana n’abaturanyi be ba Kayonza, abamenyesha ko bazakomeza kwifatanya nk’Abanyarwanda ndetse nk’abaturanyi, bubake uyu mujyi.

Ati: “Iyi Kayonza rero mureba iri ahantu heza ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi tugerageze tugenda tuyubaka.”

Mu byishimo byinshi abaturage baririmbye indirimbo bavuga ko umukandida Paul Kagame bamwera, na we abasubiza agira ati: “Ni uwo, ni mwe, tugomba gukora twese hamwe, byinshi tuzageraho bizaba bishimishije. Rero ndishimye rwose, kuza kubasaba ngo mutore FPR ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura. Hashize igihe kinini cyane.”

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abandi baturage bamugaragarije ibyishimo bamubwira ko ntacyo bamuburana.

Chairman Kagame Paul na we asubiza agira ati: “Nta na kimwe kandi nanjye ntacyo muzamburana, ikidashobotse uyu munsi kizashoboka ejo. Turi kumwe mwese hamwe, mugire ubuzima bwiza mugire amahoro y’Imana, mwakoze cyane.”

Abanyakayonza bishimira ko Chairman Kagame Paul ari umuturanyi wabo kuko afite urugo i Kitazigurwa muri Rwamagana.

Ubwo yahakoreraga igikorwa cyo kwiyamamaza tariki 23 Nyakanga 2017 i Rwamagana, Paul Kagame yavuze ko adatuye mu Karere ka Rwamagana cyangwa Kayonza twombi two mu Ntara y’Iburasirazuba ahubwo ko atuye ku mupaka wa Rwamagana na Kayonza.

  • Richard Salongo
  • 08/07/2024
  • Hashize 2 months