Kabuga Felicien yagejejwe muri gereza y’i La Haye

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Nyuma y’aho Umucamanza w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ategetse ko Kabuga Felicien yoherezwa kuburanira i La Haye mu Buholandi, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 yagejejwe muri gereza ya Loni muri icyo gihugu

Tariki ya 21 Ukwakira 2020 ni bwo  Umucamanza wa IRMCT Iain Bonomy, yategetse ko Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi yoherezwa kuburanishirizwa i La Haye mu Buholandi mu rwego rwo kubahiriza inyungu z’ubutabera muri ibi bihe bidasanzwe byo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abunganira Kabuga mu by’amategeko basabye ko yaburanira mu Bufaransa kubera impamvu zishingiye ku buzima bwe butameze neza.

Kabuga yafatiwe mu Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020 ari na ho yari amaze amezi atanu afungiwe. Muri Kamena Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko agomba gushyikirizwa IRMCT ngo ibe ari yo imuburanisha nk’uko inyandiko zashyiriweho kumuta muri yombi zibiteganya.

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwa cyane ku Isi akurikiranyweho uruhare rukomeye yagize mu gutera inkunga abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994.

Akurikiranyweho ibyaha birindwi bya Jenoside yashinjwaga n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) kuva mu mwaka wa 1997, birimo ubufatanyacyaha muri Jenoside, gushishikariza mu buryo butaziguye no gukangurira rubanda gukora Jenoside, gushaka gukora Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside, gutoteza no gutsemba, byose bifitanye isano n’ibyaha byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ahakana ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko we nta “Mututsi n’umwe yigeze yica”.

Gusa abatangabuhamya bamushinja bavuga ko nubwo atigeze afata umuhoro ngo yinjire mu bwicanyi yaguriye abicanyi imihoro n’izindi ntwaro zakoreshejwe mu kwica Abatutsi mu gihugu hose.

Urukiko rwa IRMCT rwemeza ko urubanza rwa Kabuga ruzatangira kuburanishwa vuba.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/10/2020
  • Hashize 3 years