Kabgayi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barashimira Inkotanyi- Hari amatariki abantu biciweho ari benshi azwi

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 02/06/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abarokokeye i Kabgayi mu Karere ka Muhanga baravuga ko ijambo babwiwe n’Inkotanyi mu gitondo cyo ku wa 02 Kamena 1994 na n’ubu rikomeje kububaka mu gihe bibuka Abatutsi benshi bahiciwe.

Bavuga ko nyuma y’imyaka 27, hagikenewe imbaraga mu guhangana n’abapfobya bakanahakana jenoside yakorewe abatutsi.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo abarokokeye i Kabgayi bafashe umwanya wo gukora kwibuka ababo bishwe muri Jenoside, bakaba bakoze ibikorwa by’isuku ku rwibutso rwa Kabgayi bibuka banaha icyubahiro abasaga ibihumbi 11 bahashyinguye.

Abaharokokeye bafata iyi tariki nk’umuzuko ariko bakibuka cyane uruhare ingabo zari iza RPA.

Gusa abenshi banagaruka ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya jenoside ikigaragara kuri bamwe muri aka gace, ariko bakabihuza no kuba mu mateka aha ari ho hacuriwe umugambi wo kurimbura abatutsi.

Abarokokeye i Kabgayi bavuga ko mu gihe bibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi baguye i Kabgayi n’inkengero zayo, mu bihe bidasanzwe bifashishije ikoranabuhanga bakabasha kwegerana ku mbuga nkoranyambaga bagafatana mu mugongo kandi bakagirana ibiganiro birimo n’ubuhamya bwaranze amakuba banyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Karekezi Andrew waharokokeye, avuga ko abantu bakuru ari bo bakwiye gukorwamo ubukanguramga bakabuzwa kuraga abato ingengabitekerezo y’amacakuribi.

Akomeza avuga ko kuri uyu munsi bazirikanye abantu bose baguye ku butaka bwa Kabgayi, abatwawe na za bus bajya kwicirwa mu Ngororero, n’abandi banyuze mu makuba atandukanye.

Agira ati “Umunsi nk’uyu ni bwo interahamwe n’abasirikare ba Habyarimana bari bateganyije ko Abatutsi bose baza kwicwa, ariko mu masaha ya saa yine ni bwoIinkotanyi zatugezeho interahamwe ziriruka Inkotanyi zitubwira ijambo rikomeye ko zaje tutagipfuye”.

Mu bigaragazwa nk’ibimenyetso by’uko hari bamwe mu batuye i Muhanga bafite ingengabiterezo ya jenoside, harimo ibikorwa byo gutoteza abayirokotse, kimwe no kwimana amakuru ku haba hari imibiri y’abayizize.

Abatutsi biciwe i Kabgayi, Muhanga

Mu iseminari nto ya St Léon, muri Koleje St Joseph, mu Iseminari nkuru Philosophicum ya Kabgayi, mu mazu yahoze ari aya TRAFIPRO ariko haje kwitwa CND mu gihe cya Jenoside, no mu bitaro bya Kabgayi hose hari impunzi z’Abatutsi. Cyakora Cathedrale ya Kabgayi ntawabashije kuyijyamo kuko Musenyeri NSENGIYUMVA Tadeyo umwepiskopi wa Kabgayi yanze ko bayihungiramo ngo batayisenya. Ucyinjira muri Kabgayi wahasangaga bariyeri, ku buryo abatutsi benshi batabashije no kwinjira muri ibyo bigo. Abatutsi batangiye kugera i Kabgayi mu matariki hafi 20 Mata 1994.

Kuva bakihagera, interahamwe zazaga kurobanura Abatutsi bakicirwa mu bigo imbere, hanze yabyo, ndetse no mu ishyamba rya Kabgayi. Kubera ko i Kabgayi habaye nk’ahahungira Abatutsi baturutse mu bice bitandukanye, ibi byatumaga interahamwe ziturutse mu zindi Perefegitura ziza zitwaje urutonde rw’Abatutsi bahungiye i Kabgayi, zikabatwara kubica.

Uretse kwica Abatutsi, hakozwe n’ibikorwa bibi byo gufata abakobwa ku ngufu, hari ubwo babatwaraga bakaza kubagarura cyangwa bakicwa ntibagaruke. Hari ubwo bateraga ibisasu cyane ahitwa muri CND bigahitana abantu. Ikindi kiri mu byishe Abatutsi b’i Kabgayi ni inzara n’indwara yaterwaga n’umwanda kuko nta mazi bagiraga. Nyuma imirambo yaje kuba myinshi i Kabgayi ku buryo umwuka mubi niwo warangaga Kabgayi. Hanyuma bafata icyemezo cy’uko batazongera kwicira abantu aho ngaho, nibwo bazanye imodoka ipakira Abatutsi bahereye ku Batutsi bize cyangwa bifashije ndetse n’abasore n’abagabo, bakajya kubicira ahandi. Ahamenyekanye cyane ni abajyanywe kwicirwa mu Ngororero, kuri Nyabarongo ndetse n’abihaye Imana bajyanywe kwicirwa i Bukomero n’ahandi hatamenyekanye.

Hari amatariki abantu biciweho ari benshi azwi nk’itariki ya 05 Gicurasi 1994, tariki 24 Gicurasi 1994 kugera tariki ya 01 Kamena 1994.

Tariki ya 02 Kamena 1994 impunzi z’abahutu zazindutse zigenda, zimenye ko Inkotanyi ziri hafi gufata Kabgayi, hasigara Abatutsi muri rusange, hari hateguwe kurimbura Abatutsi bose, ndetse nabo biteguye gupfa kuko bari bamaze kugotwa n’abicanyi. Mu gihe rero amasasu atangiye kuvuga abantu batekereje ko batangiye kubarasaho, ariko babona Inkotanyi zitungukiye kuri CND ziturutse ahitwa ku Kamazuru. Abicanyi barirutse batageze ku mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi. Urwibutso rwa Kabgayi rushyinguyemo abarenga ibihumbi 10.

Abihaye Imana bishwe bakuwe muri seminari nkuru, muri St Joseph no mu yandi mazu ya Kabgayi, batereranwe na bagenzi babo ndetse baragambanirwa. Twavuga nka padiri Emmanuel Rukundo wakoze ibikorwa by’ubwicanyi i Kabgayi, agasambanya ku ngufu abagore b’Abatutsikazi mbere yo kubatanga ngo babice.  

Rukundo yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho Urwanda ahanishwa igifungo cy’imyaka 23 tariki ya 2/10/2010.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nta rwego rugomba gusigara rudatanze umusanzu mu guhangana n’iki kibazo.

Imibare itangazwa cyane mu buhamya bw’abarokokeye i Kabgayi, igaragaza ko mu basanga ibihumbi 50 bari bahahungiye, 15 ari bo babashije kurokoka batabawe n’ingabo zari iza RPA ku itariki 2 Kamena 1994.

Abenshi bahuriza ku kuba uyu munsi ari bwo bongeye kugarura icyizere cyo kubaho, kuko mbere yaho buri munsi wagiraga amateka yawo, abicanyi bakuramo abo bashatse bakabica.

  • Nsengumuremyi Fabrice
  • 02/06/2021
  • Hashize 3 years