Jeannette Kagame yibitabiriye igitaramo cy’umuhanzi ukomeye ukorera umuziki muri Leta Zunze [Amafoto]

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umufasha wa Perezida Kagame yibitabiriye igitaramo cy’umuhanzi Somi usanzwe ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko ufite inkomoko ku babyeyi barimo Umunyarwanda.

kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Gashyantare 2018, nibwo Iki gitaramo cyabereye mu busitani bwa Marriot . Uyu muhanzi yasusurukije abacyitabiriye barishima mu ndirimbo ze zicuranze mu njyana ya Jazz aherutse kubonamo igihembo gikomeye.

Sami yatangiye gucuranga ahagana saa tatu z’ijoro, igitaramo cye cyamaze igihe cy’isaha imwe ariko asoza abacyitabiriye bose banyuzwe n’umuziki w’ubuhanga yabahaye abifashijwemo n’itsinda ry’abamucurangira batanu, bifashishije ibicurangisho birimo ’guitar’, ingoma na ’piano’.



Sami Yaririmbye indirimbo zitandukanye kuri albums zirindwi amaze gukora kuva yatangira umuziki mu 2003 zirimo n’izo ku yitwa ’Petite Afrique’ aherutse gusohora, ibara inkuru y’imibereho mu gace yimukiyemo ka Harlem kamaze kwiyubaka muri iki gihe mu Mujyi wa New York nubwo kabitse amateka asharira ku bisekuruza by’abirabura bahabaye.

Somi yishimiye kuririmbira ku ivuko nyuma y’igihe kirekire kuko yabiherukaga mu mwaka wa 2010 .











Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 14/02/2018
  • Hashize 6 years