Jeannette Kagame yashyikirijwe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya uhohoterwa
- 14/03/2016
- Hashize 9 years
Madamu Jeannette Kagame yakiriye igihembo aheruka guhabwa kubera umusanzu we w’indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa.
Ku Cyumweru tariki 13 Werurwe ku munsi wa Kabiri w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ukomeje kubera i Gabiro, Madamu Jeannette Kagame yakiriye igihembo cyatangiwe mu nama mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration (KICD) General Assembly) yabereye i Algiers muri Algeria. Madamu Jeannette Kagame yakiriye iki gihembo ari kumwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Musa Fazil Harerimana na Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa.
Ubwo iki gihembo cyatangwaga kuwa 8 Werurwe, Madamu Jeannette Kagame yari ahagarariwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana. Madamu Jeannette Kagame yahawe iki gihembo ku mwanya wa kabiri, kubera uruhare rwe mu guteza imbere umugore n’umukobwa no kurwanya ihohoterwa, by’umwihariko gushyiraho ikigo “Isange One Stop Centre”, cyanagarutsweho nk’uburyo bwiza bwakoreshwa n’ibindi bihugu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Abandi bahawe ibi bihembo byo kurwanya ihohoterwa no guharanira iterambere ry’umugore n’umukobwa ni Perezida wa Algeria, Abdelaziz Bouteflika wahawe iki gihembo ku mwanya wa mbere, n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-Moon wahawe iki gihembo ku mwanya wa Gatatu.
Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw