Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’Umunyarwandakazi mu kubaka Igihugu

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 8 years

Umufafasha wa Perezida wa Repubulika Madamu Jeannette Kagame yashimye uruhare rw’Umugore w’Umunyarwandakazi mu kubaka igihugu gishya, kuba yaritanze ngo u Rwanda rube igihugu kibereye buri wese magingo aya; yerekana ko intego ari uko abanyarwandakazi abona ko agaciro bafite kangana n’ak’abagabo mu iterambere ry’igihugu bijyanye n’icyekekezo gifite

Ibi yabitangaje binyuze mu nyandiko ye yasohotse mu kinyamakuru Forbes Woman Africa yo muri Mata na Nyakanga yagira ati: “Bagore b’agaciro b’Abanyarwandakazi/Munyarwandakazi w’agaciro, Munyarwandakazi w’Agaciro Hashize igihe gisaga igice cy’ikinyejana, ariko turabibuka cyane. Abenshi batuvanywemo, abandi basigaye, mu bihe bikomeye, bize gukura mu mizi y’umuco wacu uburyo bwo kugumisha hamwe imiryango yacu, no kwimakaza urukundo rurambye no gukunda igihugu cyacu. Mwatwigishije kugira intego zagutse, gukora byinshi no kudatakaza icyizere. Mwagumanye umucyo mu gihe twari mu mwijima, inyenyeri yanyu ntiyigeze izima ijoro riguye. Amateka azahora ashimangira uburyo mwitangiye abandi; ukutikunda kwanyu ntikwapfuye ubusa.

Igisekuru cy’abahungu n’abakobwa mwabyaye mukarera, cyaritanze bikomeye, gishyira ingufu mu kubaka igihugu gishya kandi gifite agaciro. Ntidushobora kwibagirwa ikiguzi kinini cyatanzwe kugira ngo tube abo turibo uyu munsi. Gutegura ahazaza h’abana banyu mwabigize intego y’ubuzima bwanyu. Ibyo ntiduteze na rimwe ku byibagirwa. Tuzahora tubashimira kandi twishimira ibyo mwagezeho.

Tuzakura ishema n’amasomo muri buri mbogamizi mwabashije kurenga. Iki gihugu kizagira amahoro, icyubahiro n’agaciro abahungu n’abakobwa bacyo bakwiriye. Munyarwandakazi udasanzwe, Munyarwandakazi, ni ukuri ntusanzwe! Umutima wawe urangwa n’imbaraga ndetse n’umurava Amateka yacu agizwe n’abagore b’intwari mu byiciro binyuranye, Abagore banze kugira uruhare mu macakubiri yabaye mu gihugu cyacu, Abagore banze kurebera akarengane n’ubugizi bwa nabi. Ahubwo bakoze ibikomeye bakora igikwiye .

Duhereye ku bakobwa bo mu ishuri ry’i Nyange, bemeye guhara amagara yabo, bakanga kwitandukanya bashingiye ku moko, kugera ku bagore banze guhishira ibibi by’abagabo babo, Abagore nka Roza, wamaze igihe kinini agendera ku ngengabitekerezo y’amoko ariko aza kwibohora kuri politiki y’amacakubiri. Cyangwa se abandi bagore bakomoka ku bantu bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside. Abo bagore banze ko urwango ruhererekanywa mu miryango kuva ku gisekuru kimwe kugeza ku kindi, Ku bagore bose ubu batewe ishema no kwitwa abanyarwandakazi, Mugore w’indashyikirwa, turagushimiye. Munyarwandakazi dukunda, Tuguhaye icyubahiro, Ku bapfakazi, mwirengagije ibikomere mufite ku mutima, mugashinga imiryango mishya mugahoza impfubyi za Jenoside zari zikumbuye urukundo rwanyu rwa kibyeyi, mwahawe izina rya “Les Mamans Affection,” kubw’umurava mwagize wo gukomeza kugira ibyo mutanga n’ubwo hari byinshi mwambuwe. Agaciro kanyu karenze kuba umubyeyi n’ubuvandimwe.

Munyarwandakazi, udasanzwe kandi dukunda Uri umukuru w’umuryango, uwa mbere, umuyobozi, ku bikomeye ni ho ukomoka, Ufashe urumuri ruboneshereza inzira abandi banyuramo. Uharura inzira kandi ugaha umwanya abashaka kumva inkuru zawe, bityo bazamenye ko bifitemo ubushobozi bwo kudaheranwa n’ibyo banyuzemo. Mu rukundo ushyira mu byo ukora, waduteye umuhate Mu magambo yawe, twarahigiye Mu bikorwa byawe, utwongererera ubushobozi. Iyo mvuze ko udutera ishema mba mbikuye ku mutima. Uri urutare twubatse ho umusingi wacu. Wasubiranye umwanya ukwiriye mu bayobozi b’igihugu cyacu. Mu buryo butajegajega kandi bwuzuye, wateye indirimbo wikirizwa na basaza bawe, bari bamaze igihe kinini batumva ijwi ryawe ryoroheje ariko rifite imbaraga.

Ijambo OYA ntirizigere rikubuza gukomeza gutera indi ntambwe igana imbere. Kuko wowe utiyemeje, ninde wundi abato bareberaho? Binyuze muri wowe, abazavuka bazamenya ko agaciro k’umugore kangana n’ak’umugabo uwo ariwe wese. Ubu n’igihe cyose, tuzahora tubaha icyubahiro.”


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/04/2016
  • Hashize 8 years