Jeannette Kagame arasaba izindi mbaraga mu kurinda abakobwa kwandura SIDA

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mme Jeannette Kagame muri iki gitondo amaze kugeza ijambo ku nama ya 18 y’ihuriro ry’abagore b’abakuru b’ibihugu rigamije kurwanya SIDA. Yavuze ko hakenewe kongerwa imbagara mu kurwanya ubwandu bushya bwa SIDA cyane cyane mu bana b’abakobwa kuko ubuzima bwabo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko umuhate w’iri shyirahamwe ry’abagore b’abakuru b’ibihugu mu kurwanya SIDA kuva mu myaka 15 ishize hari umusaruro watanze ariko ko batagomba kurekera aho kuko SIDA igitwara ubuzima bw’abantu.

Ibisubizo by’inama nk’iyi avuga ko buri wese yagiye abijyana iwabo akabikoresha mu miryango bafite (nka IMBUTO Foundation) mu kurwanya SIDA kandi abona nyuma y’imyaka 15 hari icyo bakwishimira.

Ati “ariko Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara iracyageramiwe na SIDA kuko buri munota umwana yicwa na SIDA cyangwa indwara itewe nayo, kandi tubura miliyoni y’abantu buri mwaka kubera iki cyorezo.

Iyi niyo mpamvu tudakwiye kurekera aho, tutazarekera aho.”

Mme Jeannette Kagame yavuze ko ibyo bagiye bakora hari umusaruro byatanze, avuga ko mu Rwanda mu 2001 hatangijwe Porogramu yo kurinda abana bavuka kwanduzwa n’ababyeyi.

Ati “Nyuma y’imyaka 16 ubu 97% by’ahatangirwa servisi z’ubuzima bafasha ababyeyi banduye kutanduza abana. Izi servisi zatumye kwanduza abana bakivuka biva ku 10% bigera kuri 1,8% mu myaka 10.”

Mme Jeannette Kagame avuga ko ariko ko hakiri urugamba rwo kurinda ikwirakwira rya SIDA cyane cyane mu rubyiruko kuko ngo ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko SIDA ariyo ndwara iza imbere mu guhitana ingimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 10 na 19.

Ati “SIDA niyo rero iri kudutwara abantu b’ejo hazaza, niyo mpamvu kuyirwanya no kuyirinda bisaba izindi mbaraga n’amafaranga agendanye n’ubuvuzi bwayo.

Turebye kubyo imibare yerekana dukwiye gufata ingamba zikomeye mu kugabanya abandura, abana b’abakobwa bageramiwe bikomeye no kwandura iyi virus. Twese hamwe nk’umuryango dukwiye kurengera ubuzima bw’aba bana bacu kuko aribwo bugena uko ibisekuru biri imbere bizabaho.”

Yanditswe na Chief Editor/MUHABURA.rw

  • admin
  • 31/01/2017
  • Hashize 7 years