Izi nshingano ziraremereye mu by’ukuri, kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Inzego zose n’Abanyarwanda muri rusange kutarebera igihe cyose hagaragaye akarengane kuko biri mu byo amateka y’u Rwanda yigishije buri wese kutajenjekera.

Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri ubwo yakiraga indahiro y’Umucamanza mushya mu Rukiko rw’Ubujurire Mukamurenzi Beatrice, mu muhango wabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 Mutarama 2022.

Perezida Kagame yatangiye ashimira Umucamanza Mukamurenzi wemeye kwakira inshingano ziremereye, anamwifuriza imirimo myiza muri izo nshingano zo mu rwego rw’ubucamanza rwisumbuye ku rwo amaze igihe kinini akorera.

Ati: “Sinshidikanya rero ko azubakira ku mirimo amaze igihe akora, agakomeza gukorera Igihugu n’Abanyarwanda uko bikwiye. Izi nshingano ziraremereye mu by’ukuri, kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi amajyambere yacu ashingiraho.”

Yakomeje avuga ko amateka y’u Rwanda yigisha Abanarwanda ibintu byinshi, ati: “Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa ahubwo bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari hose n’uwo kaba gakorerwa uwo ariwe wese. Ni cyo abantu bose turi hano twaharaniye. Iyo abantu bavuga kwibohora ni ibyo tuba tuvuga. Abantu bibohora akarengane ntabwo rero twatezuka guhora tukarwanya.”

Yavuze ko kudaceceka no guterera iyo mu gihe ibikorwa bibi bigaragaye biri mu ndangagaciro z’Abanyarwanda kandi ni na cyo ubutabera buvuze muri rusange. Yongeyeho ko ubutabera bukubiyemo nanone ibyo Abanyarwanda bigiye mu rugendo rwo kubaka Igihugu rugikomeje, no gukorera Abanyarwanda uko bikwiye mu byo bifuza.

Yashimangiye ko Urukiko rw’Ubujurire ari rumwe mu nzego zashyizweho kugira ngo imanza zihute, Abanyarwanda babone ubutabera bidatinze kuko “kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura.”

Yibukije ko aho Abanyarwanda bageze kuri ubu bidaturuka ku mikorere myiza y’urwego rumwe gusa, ahubwo. Inzego zose zikorera gukorera hamwe kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyiyemeje. Ati: “Ndasaba rero ko ubutabera abantu bakwiye kubuzirikana muri uyu mwaka dutangiye ndetse n’igihe cyose mu minsi iri imbere.”

Yashimye ko mu butabera hari byinshi byiza bikorwa, ariko hari n’ibindi yifuza ko byakosoka bitagombye gutwara igihe kirekire, ashimira Umucamanza Mukamurenzi anamwizeza inkunga n’ubufatanye bwe n’ubw’abandi bayobozi bagomba gukorana mu gusohoza inshingano arahiriye.  

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 26/01/2022
  • Hashize 3 years