Iyo ziba intego zo gufata Leta, RPA yashoboraga gufata Leta na Habyarimana tukamuzirika-James Kabarebe

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umujyanama wa Perezida Paul Kagame mu by’umutekano, Gen. James Kabarebe, yasobanuye ko Ingabo za FPR Inkotanyi (RPA) zitigeze zibona inyungu n’imwe mu kwica Juvénal Habyarimana wayoboraga u Rwanda ndetse ko n’iyo haba hari intego yo gufata Leta na Habyarimana byari byoroshye cyane kubikora.

Ibi Gen. Kabarebe yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 7 Gashyantare mu kiganiro ‘Rubyiruko Menya Amateka yawe’ yagejeje ku rubyiruko rusaga 500 mu rwo mu Mujyi wa Kigali rwari ruteraniye ku kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara.

Incamake ku rugamba rw’amasasu rwo kubohoza u Rwanda

Ingabo za FPR Inkotanyi zari zigizwe ahanini n’impunzi z’abanyarwanda zari zarahejejwe hanze, mu Ukwakira 1990 zatangije urugamba rw’amasasu rwo kubohoza u Rwanda.

Muri icyo gihe Leta ya Habyarimana yari iriho yaje kwemera imishyikirano yarangiye tariki 4 Kanama 1993, hemejwe ko ubutegetsi busaranganywa ingabo za Leta n’iza FPR Inkotanyi zikavangwa bagakora igisirikare kimwe gihuriwemo na bose.

Gusa ayo masezerano ntiyashyizwe mu bikorwa kuko tariki 6 Mata 1994, indege yari ivanye Habyarimana Arusha muri Tanzania yahanuriwe hejuru y’Ikibuga cy’Indege i Kanombe, bucya Jenoside yakorewe Abatutsi itangira mu gihugu hose.

Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ingabo za FPR Inkotanyi zari zifite ikinyabupfura n’icyo ziharanira cyagutse ari nabyo byaziteraga imbaraga no kudatsindwa ku rugamba.

Kabarebe ati “Kugera mu 1993, Ingabo za FPR Inkotanyi zari ingabo ushobora kubona ari inyeshyamba ariko ubunyamwuga zari zifite, ubwitonzi, uko zibayeho, imirwanire biruta ingabo za Leta. Iyo wabonaga abasirikare ba FPR Inkotanyi ukabona n’abasirikare ba Guverinoma (FAR) wibazaga ko FAR ari zo nyeshyamba naho iza FPR Inkotanyi ari Ingabo za Leta .”

Yavuze ko FPR Inkotanyi yerekanaga ko umwanzi w’u Rwanda ari imiyoborere mibi ikandamije abanyarwanda bose, mu gihe Habyarimana n’ingabo ze bavugaga ko umwanzi w’igihugu ari abatutsi.

Ati “Ntabwo umuntu yaba arwanira kubohora igihugu n’abanyarwanda no kubateza imbere, ngo ahure n’umuntu urwanira kwica abatutsi, nubwo waba ufite ingufu cyangwa ubumenyi bingana gute iyo ntambara ntabwo ushobora kuyitsinda.”

Kuba FPR Inkotanyi yaramaze imyaka ine irwanira kubohora igihugu ikagera n’aho yemera amasezerano ya Arusha ngo ni uko icyo yifuzaga cyari amahoro.

Kabarebe avuga ko iyo baba bashaka ubutegetsi, Habyarimana n’ingabo ze batari kubatangira.

Ati “Kugeza mu 1994, FAR ntabwo yari igishoboye guhagarara imbere ya RPA ngo iyibuze kujya mbere. N’abavuga urupfu rwa Habyarimana, ntabwo Habyarimana yari abangamiye RPA kuko ntiyayibuzaga gufata Leta. Iyo ziba intego zo gufata Leta, RPA yashoboraga gufata Leta na Habyarimana ahari tukamuzirika. RPA yari ifite imbaraga nyinshi ku buryo FAR ntabwo yari igishobora kuyihagarara imbere, yarayikererezaga gusa.

Kuba byaratwaye amezi atatu ngo ingabo za FPR zihagarike Jenoside, Kabarebe avuga ko imbogamizi itari ingabo za Leta ahubwo ngo ikibazo cyabaye Interahamwe kuko nta birindiro zagiraga zinyanyagiye hirya no hino.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/02/2019
  • Hashize 5 years