Iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi niwe bigora kurusha-Perezida Kagame

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years
Image

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukorana n’abigisha ubuhahirane kandi bo batabikozwa ahubwo uwugize ngo agiyeyo ari umunyarwanda bakamugirira nabi ariko ngo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi ahanini niwe bigaruka.

Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 16 watangiye uyu munsi n’ejo aho Abanyarwanda bagera ku 2000 b’imbere mu gihugu na bamwe baturutse hanze bateraniye mu nama y’igihugu y’Umushyikirano muri Kigali Convention Center.

Perezida Kagame yakomoje ku umubano utifashe neza hagati y’ibihugu by’abaturanyi watumye imihahirane imera nabi,avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushaka uko rwakorana n’abigisha ubuhahirane ariko bo batabishyira mu bikorwa.

Ati”Tuzakomeza gushaka uko twakorana n’abo bigisha ubuhahirane mu karere ntibabishyire mu bikorwa.Turifuzako twafatanya kubishyira mu bikorwa.Kwishyira hamwe mu karere ntabwo bishingira mu guhahirana gusa, ahubwo binajyana n’umutekano w’abantu n’ibintu”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko bitashoboka ko abantu bahahirana mu gihe umutekano w’abajya guhaha ubangamirwa ndetse na bamwe bakaburirwa irengero bityo igicyenewe ku ba nyarwanda ari ugucyemura ibibareba.

Ati“Ntabwo wavuga ngo duhahirane, tugenderane ariko uje iwawe ukamutera ikibazo. Abantu bahahirana bate se batagenderana? Uwambutse umupaka afatwa agafunga cg akazimira ntibamenye aho yarengeye?

Ntabwo wakwemerera ibikorwa bihungabanya umutekano w’abandi, w’abaturanyi ko bishingira ku busugire bw’igihugu cyawe. Icyo nsaba abanyarwanda, twe dukemure ibitureba”.

Yabwiye abitabiriye umushyikirano ko igihe umuturanyi abangamiye bagenzi be aba ariwe wihemukira.

Ati” Amaherezo iyo umuturanyi akomeje kukubera mubi niwe bigora kurusha. Niwe bigaruka.Twebwe dukore, turebe igihugu cyacu, dukomeze turebe imbere. Ibiturangaza n’ibitubuza gutera imbere tubyime amatwi”.

Umukuru w’igihugu yavuze ko ubusanzwe iyo ujya kubana n’amahanga uhera ku baturanyi, nyuma ukagenda ubana n’abandi ba kure.Ibi ngo nibyo u Rwanda rwakoze, rukora kandi ruzakomeza gukora.

Perezida Kagame yasoje ashimira ana bibutsa ko inshingano nini ari ukubaka igihugu, kugikomeza, gushyira hamwe ndetse n’inshingano zo gukorana n’abaturanyi bo mu karere niyo bababera babi hakabaho gukomeza kugerageza.

Ibi Perezida awa Repubulika Paul Kagame abitangaje nyuma y’aho Museveni nk’umukuru wa EAC asubije ibaruwa yandikiwe na Nkurunziza tariki ya 4 Ukuboza 2018 ivuga ko hagati y’u Rwanda n’u Burundi harimo umwuka mubi, ariko akamusubiza amubwira ko umwuka mubi ari uwurebana n’urujya n’uruza hagati y’ibihugu byombi.

Aha Museveni yagize ati”Ndemera ntashidikanya ko umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi uhari kandi tukazawuganiraho.Birumvikana ko ari isoko rusange.

Isoko rusange bisobanuye urujya n’uruza rw’ ibicuruzwa na serivise ndetse n’urujya n’uruza rw’abaturage”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 13/12/2018
  • Hashize 5 years