Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha- Paul Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2024
  • Hashize 2 months
Image

Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi akaba na Chairman w’uwo Muryango Paul Kagame, ubwo yiyamamarizaga i Bumbogo mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, yavuze ko politiki ya FPR- Inkotanyi ari ubudasa bw’Abanyarwanda.

Ati: “Muri ibyo byose rero uko abantu bitanze icyo gihe imyaka 30 ishize tukaba tugeze ahangaha, aho tugeze, uko ibintu bimeze mu Rwanda uko byahoze n’uko bimeze ndetse akenshi nuko bimeze ahandi, nababwira ko twese hano dukwiye kwishimira Igihugu cyacu, uko tucyubaka naho tukigejeje ndetse tubikora ku buryo bwa bundi tujya tuvuga bw’ubudasa, Abanyarwanda dufite ubudasa.”

Yakomeje avuga kandi ko iyo politiki atari iyo gukinisha kuko hagombye ikiguzi.

Ati: “Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha, ndetse nabashimira ko mwe nk’Abanyarwanda mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.

RPF muri yo bivuze politiki ishyira amateka uko akwiye kuba yandikwa, FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, ari abari hanze mu buhunzi ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi babaga mu gihugu bari bameze nk’impunzi kandi bari iwabo.”

Chairman Kagame yakomeje avuga ko buri bantu bagira ubudasa bwabo, ndetse hari ababona ko umwiryane ari wo demokarasi.

Ati: “N’abandi bafite ubwabo, njye ndavuga ubwacu, ubudasa bwacu bw’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya, mu gihe cy’amatora n’ahandi hose twagiye bagiye baza bangana nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki abantu umwiryane uba ari wose. Ndetse uwo mwiryane abantu baragiye bawuhindura ko ari wo demokarasi.”

Yakomeje asobanura ko bibayobera iyo babonye ukuntu Abanyarwanda bashyira hamwe bo bakabyita igitugu, ko atabyicuza.

Ati: “U Rwanda twebwe ni yo mpamvu abantu bigenda bibatungura babona abantu mungana gutya tuvuga FPR, n’andi mashyaka dufatanyije abantu bakavuga ngo ifite igitugu kuba ikurikiwe n’abantu bangana gutya, niba ari cyo gitugu ntabwo nabyicuza njyewe.”

Yongeyeho ati: “Igitugu kivamo abantu kubana batarigeze babana, bangana, bicana baragize na Jenoside nk’iyo twagize hano, ukagira abantu bakajya hamwe bakumvikana bagateza imbere igihugu cyabo, wabaha uburyo bwo kugira ngo habitemo bakore amatora y’abayobozi bashaka ukavuga ngo ni igitugu kubera ko ari ubudasa budasa n’ubwawe, ibyo njye nababwira ko mu mateka u Rwanda rwandika n’ibyo birimo.”

Yavuze ko Abanyarwanda  batagomba kwibwira ko kuba bashyize hamwe ari icyaha kuko ibyo ari bwo budasa, amateka yahindutse akava ahabi akajya aheza.

Igikorwa cyo kwiyamamaza k’Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi Paul Kagame, mu Karere ka Gasabo, i Bumbogo cyari kitabiriwe n’abasaga 300 000.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 12/07/2024
  • Hashize 2 months