Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi-RWANDA

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks
Image

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yagaragaje ko Umugabane wa Afurika wugarijwe n’ikibazo cy’igwingira ry’abana ndetse no kuba bamwe mu bawutuye batabasha kubona ibyo kurya bihagije, bityo hakwiye ingamba zihuriweho zo gushaka umuti urambye w’ibyo bibazo.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Nyafurika yiga ku Biribwa (Africa Food System Forum), kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Nzeri 2024.

Iyi nama yabereye i Kigali ku nshuro ya kabiri, yitabiriwe n’abarenga 5000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abikorera mu rwego rw’ubuhinzi, abashakashatsi n’abandi.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko Afurika ihomba byinshi bitewe no kudashyira imbere ubuhinzi, birimo amafaranga akoreshwa mu kwita ku ngaruka ziterwa n’ibura ry’ibiribwa, zirimo uburwayi, kugwingira kw’abana, amakimbirane n’ibindi bitandukanye.

Yagaragaje ko amafaranga akoreshwa muri ibyo yagakoreshejwe mu bindi bifite akamaro birimo kubaka ibikorwaremezo.

Ati “Iyo ibihugu bya Afurika bidafite ibiribwa bihagije, bikoresha amafaranga menshi mu kwita kuri icyo kibazo, kandi ayo mafaranga yari bushorwe mu zindi nzego zifite akamaro kurushaho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje ko abana bo muri Afurika barenga 32% bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’ibibazo by’igwingira mu gihe ku rwego rw’Isi, abana bagwingiye ari 22%.

Ati “Icyongeye kuri ibyo, abaturage bacu barenga 20% bafite ibibazo byo kubura ibiribwa. Ibi bisobanuye ko abaturage batanu ba Afurika batabasha kubona ibiribwa bihagije kugira ngo bagire ubuzima bwiza.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yashimangiye ko Umugabane wa Afurika ukeneye ubuhinzi burambye, bufite icyerekezo kandi butanga ibisubizo haba ku kwihaza mu biribwa, kurwanya igwingira mu bana no kuzamura ubukungu rusange bw’uyu mugabane.

Ati “Akamaro k’iri huriro mu gushaka icyafasha Afurika kubona ibiribwa ntabwo gashidikanywaho.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragaje kandi ko ibihugu bya Afurika bikeneye kugira ubuhinzi buhamye, aho umusaruro wabwo ukwiye kongererwa agaciro ndetse ibi bihugu bigakemura ikibazo kibikomereye cy’umusaruro wangirika nyuma y’isarura.

Umuyobozi w’Umuryango Nyafurika uharanira guteza imbere Ubuhinzi (AGRA), Dr Agnes Kalibata, yagaragaje ko hakwiye gushyirwaho imikorere yorohereza abahinzi kandi bitashoboka hatabayeho ubufatanye bwa Leta n’abikorera.

Ati “Gushyiraho ubwo buryo bw’imikoranire hagati y’inzego za leta n’abikorera, byafasha mu kugera kuri uwo musaruro twifuza.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yashimiye abitabiriye iyi nama avuga ko ari uburyo bwiza bwo kwigira hamwe uko Umugabane wa Afurika wabona ibiribwa bihagije.

Ati “Iyi nama iteganyijwe hagati ya tariki 2-6 Nzeri 2024, yitezweho guhuza abarenga 5000, bazasangizanya amasomo kandi bagafata ingamba zo kubaka ubudahangarwa mu kubona ibiribwa muri Afurika kandi ntawe uhejwe.”

Uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AGRA, Hailemariam Desalegn, yagaragaje ko ibiribwa ari iby’ibanze nkenerwa ku baturage, ku Mugabane wa Afurika ndetse n’Isi muri rusange, bityo buri wese akwiye kugira uruhare kugira ngo biboneke kandi ku buryo buhagije.


https://platform.twitter.com/embed/Tweet.html?dnt=false&embedId=twitter-widget-1&features=eyJ0ZndfdGltZWxpbmVfbGlzdCI6eyJidWNrZXQiOltdLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X2ZvbGxvd2VyX2NvdW50X3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdHdlZXRfZWRpdF9iYWNrZW5kIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19yZWZzcmNfc2Vzc2lvbiI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfZm9zbnJfc29mdF9pbnRlcnZlbnRpb25zX2VuYWJsZWQiOnsiYnVja2V0Ijoib24iLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X21peGVkX21lZGlhXzE1ODk3Ijp7ImJ1Y2tldCI6InRyZWF0bWVudCIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfZXhwZXJpbWVudHNfY29va2llX2V4cGlyYXRpb24iOnsiYnVja2V0IjoxMjA5NjAwLCJ2ZXJzaW9uIjpudWxsfSwidGZ3X3Nob3dfYmlyZHdhdGNoX3Bpdm90c19lbmFibGVkIjp7ImJ1Y2tldCI6Im9uIiwidmVyc2lvbiI6bnVsbH0sInRmd19kdXBsaWNhdGVfc2NyaWJlc190b19zZXR0aW5ncyI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdXNlX3Byb2ZpbGVfaW1hZ2Vfc2hhcGVfZW5hYmxlZCI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdmlkZW9faGxzX2R5bmFtaWNfbWFuaWZlc3RzXzE1MDgyIjp7ImJ1Y2tldCI6InRydWVfYml0cmF0ZSIsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfbGVnYWN5X3RpbWVsaW5lX3N1bnNldCI6eyJidWNrZXQiOnRydWUsInZlcnNpb24iOm51bGx9LCJ0ZndfdHdlZXRfZWRpdF9mcm9udGVuZCI6eyJidWNrZXQiOiJvbiIsInZlcnNpb24iOm51bGx9fQ%3D%3D&frame=false&hideCard=false&hideThread=false&id=1830883342092284086&lang=en&maxWidth=560px&origin=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2Fadmin%2Findex%3Frequest%3Deditarticle%26id%3D11278&sessionId=700c8f8f2d46f66f0d174e7caafe5ec33a5046b8&theme=light&widgetsVersion=2615f7e52b7e0%3A1702314776716&width=550px

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 04/09/2024
  • Hashize 2 weeks