Iyo haba ubushake, Jenoside yakorewe Abatutsi yari buhagarikwe- Perezida Macron

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks
Image

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yongeye gushimangira ko iyo haba ubushake, igihugu cye n’abafatanyabikorwa bacyo bo mu Burengerazuba bw’Isi na Afurika bari guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni mu gihe ibihugu bitandukanye bikomeje kugaragaza ko bizohereza intumwa zo kwifatanya n’Abanyarwanda, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntirushidikanywaho ndetse rwagaragajwe na raporo ya Duclert yakozwe n’impuguke zashyizweho na Perezida w’u Bufaransa binashimangirwa na raporo yiswe Muse yakozwe n’Ikigo cy’Abahanga mu Mategeko cyo muri Amerika, cyahawe isoko n’u Rwanda.

Ikigo cyanzuye ko iyi Jenoside yagaragariraga buri wese.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamaze kugena abazamuhagararira mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, yanagaragaje ko iyo haba ubushake iki gihugu cyari kuburizamo iyi Jenoside gifatanyije n’abafatanyabikorwa bacyo haba mu Burayi no muri Afurika.

Mu myaka 26 ishize, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso cyo gutsindwa k’Umuryango Mpuzamahanga.

Hari mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda ku wa 25 Werurwe 1998, uyu ni na we wagenwe na Perezida Joe Biden ngo azayobore itsinda rizifatanya n’u Rwanda mu gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo.

Kuri ubu inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi yemewe haba muri Loni ndetse no mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, aho yariki 7 Mata buri mwaka wahariwe kuzirikana Jenoside yakorewe Abatusi.

Ibi bikorwa byo kwibuka bibera no mu bihugu by’ibihangange ku Isi.

Mu kwezi gushize, Thabo Mbeki wayoboye Afurika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, yemeje ko azitabira igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yagakwiye kuba isomo mu gufasha ibihugu binyuranye bikiri mu makimbirane kwirinda ko yageza kuri Jenoside.

Ibyo, Thabo Mbeki yabitangaje anabishingira ku makimbirane akomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binagaragarira amahanga nk’ikimenyetso gifatika cya Jenoside iri gukorwa muri ako gace.

Ibi bishimangirwa na Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida wa IBUKA uvuga ko nubwo hari intambwe yatewe ariko hakiri byinshi bikenewe mu kuziba icyuho kikigaragara muri bimwe mu bihugu bigihakana ndetse bikanatiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorwe Abatutsi, byitezwe ko abakuru b’ibihugu n’aba Guverinoma bazifatanya n’Abanyarwanda.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 05/04/2024
  • Hashize 3 weeks