Iyo Abagande bamaze kumenya ko uri Umunyarwanda icyo gihe uba ugowe cyane bakwambura ibyawe -Nshimiyimana

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Abanyarwanda bagera kuri 16, bagizwe n’abagabo 9 abagore 5 n’abana 2, ni bo bashyikirijwe u Rwanda banyuze ku mupaka wa Cyanika, bakaba birukanywe muri Uganda nyuma yo gufungwa kuri bamwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera n’aka Gicumbi bwo buratangaza ko bushimishijwe no kuba aba Banyarwanda baje ari bazima, cyane ko hari bamwe bajugunywa ku mupaka ari imirambo. Ku mupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi hategerejwe imirambo ibiri y’Abanyarwanda biciwe ku butaka bwa Uganda.

Aba banyarwanda bavuga ko bagiye muri Uganda mu bihe bitandukanye bagiye mu bushabitsi (business) bunyuranye, abenshi muri bo bakavuga ko bahuye n’inzira y’umusaraba muri Uganda.

Nshimiyimana Alexis ni umwe mu Banyarwanda bavuga ko binjiye muri Uganda mu mwaka wa 2018; yagize ati “Narimo ngaruka mu Rwanda Polisi ya Uganda, iramfata inyambura ibyanjye byose harimo amafaranga, imyambaro, ibyangombwa byanjye. Ubwo bahise banjyana mu nkiko bansaba kwemera ko ninjiye muri Uganda ntagira ibyangombwa; narabyemeye ariko ntibabuze kunkatira no kunsha amande, nyuma y’aho rero ni bwo muri iyi minsi mbona batubwiye ngo dusubire iwacu.”

Nshimiyimana akomeza avuga ko Umunyarwanda ugeze muri Uganda atotezwa akanacunaguzwa aha akaba ariho ahera asaba Abanyarwanda gukomeza gushakira akazi iwabo mu Rwanda kuko ishyamba atari ryeru muri icyo Gihugu cy’abaturanyi.

Yagize ati “Iyo Abagande bamaze kumenya ko uri Umunyarwanda icyo gihe uba ugowe cyane bagutuka, bakwambura ibyawe, ubundi kugira ngo ubashe gukomeza ibikorwa byawe bigusaba guhora utanga ruswa ku bapolisi n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze. Njye rwose kuva ngeze mu Rwanda navuga ko nzutse kuko nari nararangije kumva ko nzapfirayo.”

Meya w’Akarere ka Burera yakira Abanyarwanda birukanywe ku butaka bwa Uganda

Yakomeje agira ati: “Ndasaba Abanyarwanda bene wacu kunyurwa n’ibyo dufite iwacu dushoremo imari, naho ubundi ntabwo umuntu yatera imbere ahora yikanga ko baza kumwambura utwe. Rwose Abanyarwanda bareke kujya hano hakurya muri Uganda.”

Umuyobozi w’Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, we avuga ko yishimiye ko baje bahumeka umwuka w’abazima.

Aragira ati: “Ndashima ko aba Banyarwanda nibura bageze mu Rwanda ari bazima kuko hari n’ubwo tuza kubakira tugasanga bapfuye bishwe. Aba rero ndabaha ikaze kandi kuri ubu tugiye kubafasha gusubira mu buzima mu busanzwe, kuko hari amahirwe menshi mu Rwanda twazaniwe na Perezida Kagame. Hari imirimo yo gukora ku muhanda aho abasaga 4000 bakora kandi bagahembwa amafaranga 2000 ku munsi, hari n’amafaranga ahabwa abadafite igishoro kuri ubu turabafasha kuyahabwa babone igishoro.”

Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Burera bakiriye Abanyarwanda birukanywe muri Uganda ari bazima, mu Karere ka Gicumbi kuri ubu bo ku mupaka wa Gatuna bategereje imirambo y’abagabo babiri biciwe muri Uganda bakomoka mu Mirenge ya Kaniga na Cyumba ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda.

Aba rero ngo bari baragiye gupagasa muri Uganda baza kwicirwayo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Ndayambaje Felix aragira ati: “Amakuru twabanje kuyabwirwa n’Abanyarwanda baba muri Uganda baziranye n’imiryango y’aba bantu, ariko nanone n’Umuyobozi wa Kabale ni we waje kumpamagara ambwira ko hari imirambo iri mu buruhukiro Kabale, ambwira ko ari iy’Abanyarwanda ansaba umunsi nazaza gufatira iyo mirambo, mubwira ko niteguye, aba bose bari bafiteyo ubushabitsi”.

Iyi mirambo itegerejwe n’abavandimwe babo ndetse n’abayobozi b’inzego z’ibanze, aba rero bapfiriye muri Uganda ni Dusabimana Theoneste wo mu Murenge wa Cyumba ufite imyaka 52, na Bangirana Paul w’imyaka 47 wo mu Murenge wa Kaniga wiciwe hafi y’umupaka.

Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bumaze igihe busaba Abanyarwanda kwirinda kujya mu gihugu cya Uganda kubera ko bahurirayo n’ingorane zinyuranye harimo kwamburwa ibyabo ndetse no kwicwa, muri ibi bihe umubano w’ibihugu byombi ukimeze nabi.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 10/09/2021
  • Hashize 3 years