Iyi ibintu bigenda bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe – Perezida Kagame
- 28/02/2020
- Hashize 5 years
Perezida Paul Kagame uyu munsi wakiriye indahiro z’abayibozi, yavuze ko abayobozi buzuza inshingano zabo bakwiye kubishimirwa ariko ko n’abatazujuje bakwiye kugawa.
Perezida yashimiye aba bayozi bemeye kwakira inshingano bahawe bakaba baje gufasha abo basanze mu nshingano kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu mu guteza imbere igihugu cyababyaye.
Yavuze ko bamwe muri aba bayobozi baherutse guhabwa inshingano, barimo abahinduriwe imirimo ariko hakaba n’abazihozemo bazikuwemo.
Kagame avuga ko impinduka nk’izi ziba ziganisha mu gushaka imbaraga zatuma igihugu kirushaho gukomeza gutera imbere.
Ati “Iyi ibintu bigenda bihinduka biba bigamije kugira ngo turusheho kuba twajyana n’igihe ariko byose bigamije gutera imbere.”
Perezida uherutse kuvuga imikorere n’imyitwarire mibi ya bamwe mu bayobozi baherutse kuva mu myanya bari bafite barimo Dr Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima na Me Evode Uwizeyimana wari umunyamabanga muri Minisiteri y’Ubutabera, yagarutse ku bayobozi batuzuza inshingano.
Ati “Abantu iyo bakoze neza ibyo bashinzwe birumvikana bakwiye kwishima kandi bakabishimirwa ariko abatujuje inshingano na bo uko bikwiye bakwiye kuba bagawa nta gitangaza ni ko bikwiye kuba bimeze.”
Perezida Kagame yagarutse ku myitwarire ikwiye abayobozi, avuga ko abayobozi bose bakwiye guhora batekereza ko batikorera ahubwo bakorera igihugu n’Abanyarwanda muri rusange.
Ati “Twese twagerageza guhora dushaka gukora neza imirimo dushinzwe bikatugirira inyungu ariko n’abo dushinzwe.”
Yavuze ko n’abikorera ubwabo bakwiye guhora bakora baganisha ku nyungu zabo ariko zikagera no ku bandi kuko baramutse bakora ibyo bungukiramo ariko bihombesha abandi byaba ari nko kuvomera mu kiva.
Ati “Ntabwo kunguka aho abandi bahomba cyangwa inyungu wabonye ikaba ikomoka ku kuba wagiriye abandi inabi.”
Perezida Kagame yagarutse kuri amwe mu magambo avugwa mu ndahiro y’aba bayobozi, igira iti “ko ntazakoresha ububasha mpawe mu nyungu zanjye bwite…”
Yavuze ko hari igiye abayobozi bashobora kuba basubiramo ariya magambo cyangwa bayasoma ariko batayaha agaciro.
Ati “Iyo uvuga ngo ntabwo uzakoresha ububasha uhawe mu nyungu zawe bwite, aho ni ho hagoranye mu bikorwa, birumvikana umuntu yagira intege nke ariko hari n’abumva ko babikora bumva ko barushije intege abandi bakabikora babiganisha mu nyungu zabo bwite.”
Yakomeje agira ati “Inyungu rusange ni zo zitugirira akamaro ni zo zubaka igihugu ni zo zizatuma tugana aho twifuza.”
Yagarutse ku Iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho biturutse ku mbaraga z’abanyarwanda ndetse ko “hari n’ubwo gitera imbere mu buryo busumbye imbaraga zacu” Ariko ko ibi bigerwaho kuko abantu bakoze mu buryo budasanzwe “kandi ko bikwiye kuba umuco.”
Yanagarutse ku mbogamizi igihugu kigenda gihura na zo zirimo izo giterwa n’abaturanyi bakomeje kubanira nabi u Rwanda. Ati “Ibyo tugomba guhangana na byo.”
Muri izi mbogamizi u Rwanda ruhura na zo harimo n’izo ruterwa n’ibihugu bya kure ariko ko ibi byose bidakwiye kubuza Abanyarwanda gukora biteza imbere.
Ati “Bizaturuka mu kunoza imikorere, no gukorana n’abandi.”
Chief editor Muhabura.rw