Ivugurura ridasanzwe ku bijyanye n’Imishahara y’Umwarimu

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years
Image

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo (Mifotra) iratangaza ko yarangije gushyira abarimu mu ntera ntambike y’umurimo igendeye ku mafaranga bagezeho bahembwa, bityo bakaba batazongera guhembwa hakurikijwe dipolome cyangwa uburambe budashingiye kuri iyo ntera.

Ubusanzwe Ingingo ya 31 y’iteka rya Minisitiri w’Intebe ryashyizwe mu ngiro muri Nzeli 2010 rivuga ku izamurwa mu ntera, igaragaza ko byitwa ko umukozi yazamuwe mu ntera ntambike (Horizontal promotion) igihe yashyizwe ku mwanya uri hejuru y’uwo yari asanzwe ari ho. Iryo teka ritegeka ko uwazamuwe mu ntera ahabwa umushahara ujyanye n’umwanya yazamuweho. Umukozi yemerewe kuzamurwa mu ntera iyo amaze imyaka itatu akora ku mwanya umwe mu kigo cya leta cyangwa yakoranye umuhate ugaragara.

Ibi Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo, Judith Uwizeye, yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare, ubwo yitabaga Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage ngo baganire kuri bimwe mu bibazo byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2014/2015. Iyi raporo yagaragaje ibibazo byo kuzamura mu ntera abakora mu rwego rw’ubuzima n’amashimwe bagenerwa, bituma Abadepite bagize Komisiyo babaza Minisitiri Uwizeye icyo batekereza ku barimu bataragerwaho n’ibyo kuzamura abakozi ba Leta mu ntera no kubagenera amashimwe nkuko amategeko abiteganya. Depite Nyandwi Desire yagize ati “Ese ko hari aho wumva ngo hari aho abarimu babona uduhimbazamusyi ahandi ngo ntatwo, bo bazamuka mu ntera gute ku buryo babona amashimwe?” Minisitiri Uwizeye yavuze ko ibijyanye no kuzamura mu ntera abarimu no kubaha amashimwe barimo kubikoraho, kandi bigiye kurangira ku buryo bazatangira kubarirwa amashimwe yabo.

Yagize ati “Buriya abarimu ntabwo bagiraga intera, bahembwaga bakurikije dipolome n’ikitwaga uburambe ariko budafite intera, twamaze kubashyira mu ntera tugendeye ku mafaranga bagezeho bahembwa.” Akomeza avuga ko byose bigiye kurangira kandi amafaranga yo kubahembera intera no kubaha amashimwe yamaze guteganywa. Yagize ati “Nibirangira tuzakurikizaho kubazamura mu ntera bajya ku yindi, ubundi tubabarire amashimwe yabo y’umwaka. Amafaranga arahari twamaze kubyumvikanaho na Minisiteri y’imari n’igenamigambi bazahita bayabona.” Uretse kugira uruhare ku mushahara, ibi ngo bizanatuma buri mwarimu amenya intera ariho n’umushahara wayo. Ubusanzwe muri Leta buri rwego rw’umurimo rugenerwa intera ruriho, nk’abanyamwuga muri leta baba bari ku ntera ya 4-2 cyangwa 5-2 iyo azamutse mu ntera ntambike 5-3 buri myaka itatu azamuka mu ntera ntambike.

Itegeko rivuga ko umuntu uzamurwa mu ntera, agomba kuba atarahawe ibihano kubera imyitwarire mibi. Rivuga kandi ko umukozi wumva yarenganyijwe ashobora kubiregera hakarebwa niba koko yari akwiye kuzamurwa mu ntera.Src:Igihe

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/02/2016
  • Hashize 8 years