Itungurana rikabije mu batoza 10 bitwaye neza mu bwongereza uyu mwaka

  • admin
  • 04/05/2016
  • Hashize 8 years

Kimwe n’ahandi hose ku Isi habaho gutora ndetse no guhemba abakinnyi cyangwa abatoza bitwaye neza buri uko umwaka w’Imikino urangiye, mu gihugu cy’Ubwongereza Luis Van Gaal ndetse na Arsene Wenger batunguwe no kuba bataza kuri uru rutonde rw’abatoza bitwaye neza uyu mwaka

Reba urutonde rw’Abatoza 10 bitwaye neza mu gihugu cy’Ubwongereza

10. Mark Hughes (Stoke City)


Ni umutoza wahinduye ishusho y’ikipe ya Stoke City ku buryo bugaragara, Uyumunya Wales ni umuhanga mu kugura. Abashije kugumana abakinnyi be nka Jack Butland na Shaqiri akanongeramo amaraso mashya nk’uko byitezwe, ntagitangaza ko umwaka utaha yahindura byinshi muri iyi shampiyona.

9. GuusHiddink (Chelsea)


Iyo hataba uyu muholandi buri wese yatekereza aho Chelsea yari kugarukira, Yabaye umucunguzi wayo kuburyo bugaragarira buri wese, ni nyuma yokwirukanwa kwa Mourihno. Agifata iyi kipe yahinduye buri kimwe maze intsinzi yongera kuboneka kwa Chelsea. Ikibabaje ni uko nyuma y’iyi season azasimburwa na Antonio Conte.

8. Manuel Pellegrini (Manchester City)


Ni undi mutoza uri kwitwara neza nyamara bizwi neza ko nyuma ya season azasohoka mu ikipe, azasimburwana Pep Guardiola. N’ubwo bimeze gutyo ariko ntibibuza kwandika amateka atari geze akorwa n’undi muri iyi kipe. Ni we wayigejeje muri ¼ cya Champions League by’akarusho ayigejeje no muri ½ ndetse ashobora no gukomeza.


7. Francesco Guidolin
(Swansea City)


Uyu nawe yaje aje gucungura Swansea. Yahawe akazi muri Mutarama uyu mwaka. Ni nyuma yo kwirukanwa k’uwatozaga iyi kipe Garry Monk azira umusaruro mubi, byasaga nk’aho iyi kipe yo mu majyepfo ya Wales igiye gusubira muri Championship. Ibi byaje guhagarikwa n’uyu mutoza none ageze n’aho kuba atsinda Liverpool 3-1. .

6. Eddie Howe (AFC Bournemouth)



Ni umutoza ukiri muto kuko afite imyaka 38.yagize intangiriro nziza mu rugendo rwe rushya muri shampiyona y’icyiciro cya mbere kandi n’kipe afite ari nshya muri icyo cyiciro. Yakunze guhura n’ibibazo byo kuvunikisha abakinnyia riko yabyitwaye mo neza kuburyo ubu ntakibazo cyo gusubira mucyiciro cya kabiri ashobora guhura nacyo.

5. Ronald Koeman (Southampton)


Ni undi muholandi ufite inararibonye mu bya ruhago, kimwe mu bimufasha uburyo bwo kugura no kugurisha abakinnyi usanga ari umucuruzi mwiza kandi utanga umusaruro umukwiye haba mu kibuga ndetse no mu bijyanye n’agafaranga. Ni umwe mu batoza bazi kuzamura abakinnyi.

4. Jürgen Klopp (Liverpool)


Ni umudage waje muri Liverpool ngo akemure ibibazo byari bimaze kuba akarande muri iyikipe, mu gihe gito ahamaze ,amaze guhindura benshi mu bakinnyi n’abafana yageze ku mukino wa mbere wa Capital one, ageze ½ cya Europa kandi ari gukoresha abakinnyi atiguriye. Yitezwe ho ko umwaka utaha ni yigurira abe bakinnyi, azagarurira Liverpool ikuzo

3) SlavenBilić (West Ham United)


Benshi nti bumvaga uburyo Sam Allardyce yagiye mo bahise bamusimbuza uyu munya Croatia SlavenBilić. Akigera muri iyi kipe yahise ayihindura ikipe iremereye kuburyo byageze n’aho arwanira kujya muri UEFA hampios League. Nyuma yo kuzana abakinnyi beza, ubu nta mukinnyi utakifuza kuzagukinira Upton Park kubera uyu mutoza.

2. Mauricio Pochettino (Tottenham Hotspur)


Ni umutoza wazanye impinduramatwara mu ikipe yaTotenham no mu bwongereza kuburyo bugaragara yazamuye urwego rw’imikinire y’abakinnyi be ku buryoTotenham ari imwe mu ma kipe afite abakinnyi beze bo kugurwa n’amakipe akomeye ku rwego rw’uburayi. Ntan’uwakekaga ko yagera ubu iri kurwanira igikombe n’ikipe yambere.


1. Claudio Ranieri
(Leicester City)


Uyu ni Umutaliyani umaze kuzenguruka uburayi hafi ya bwose atoza aha mu bwongereza yahatoje amakipe nka Chelsea na Everon yaje muri Leicester asimbuye Nigel Pearson wirukanywe azira umusaruro yahise asinyira kuza gumisha iyi kipe mu cyiciro cya mbere ari ko ubu ayigejeje muri champions league ari nako asatira igikombe.

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 04/05/2016
  • Hashize 8 years