Itorero Intagamburuzwa: Dutekereza kurusha aho umupaka wacu ugarukira-Perezida Kagame [Amafoto]

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years

Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ko buri wese akwiye kumenya icyo ashoboye, imbaraga yifitemo, akamenya n’icyo akwiye guharanira. Yanabwiye Urubyiruko rwo mu’ Itorero Intagamburuzwa ko ,Umuntu akwiye guharanira icy’ intu ku giti cye ndetse n’Igihugu, kuko n’abandi bafitiye ibihugu byabo kandi bafite uko babyubaka, baharanira, buri wese afite icyo akwiye kuba aharanira., Twese hamwe dufite icyo twaharanira n’iyo yaba muri twe cyangwa uwo hanze adakwiye kuba abonera ngo ahungabanye icyo twita icyacu.

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko gutekereza ibintu binini abaha urugero ku kuba u Rwanda rwatekereje inyubanko nka Kigali Convention Centre itangarirwa na benshi kandi ari igihugu gito.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabibwiye abasoje icyiciro cya gatatu cy’itorero Intagamburuzwa rigizwe n’abanyeshuri 2090 bayobora abandi mu mashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda benshi muri bo bageze bwa mbere muri Kigali Convention Centre kuri iki Cyumweru tariki 11 Nzeri 2016.

Mu masomo bamaze iminsi bigishwa, Perezida Kagame yabasabye ko bamwizeza koko niba bavanyemo ibibubaka kuko ngo ibyo bigamo iyo bibubatse biba byubatse igihugu, anongeraho ko ibyo bavanamo biri mu nyungu zabo n’igihugu.

Yagize ati “Think big (Mutekereze ibintu binini). Aha mwicaye (Kigali Convention Centre) ntihava mu gutekereza utuntu dutoya gusa, tugomba gutekereza ibintu binini. U Rwanda uko rumeze rwitwa ko ari rutoya, ariko abantu barwo batekereza ibintu binini. Dutekereza kurusha aho umupaka wacu ugarukira. Umupaka wacu aho ugarukira bituma igihugu kiba gito.”

Umukuru w’Igihugu yakomoje ku masomo bamazemo icyumweru, ati “Aya mahugurwa byari ukugira ngo mwicare, mutekereze, muganire, mwumve inshingano twese dufite ku gihugu cyacu, buri muntu wese yumve inshingano afite, buri umwe agomba undi.”

Yanagarutse kandi ku bibera ku Isi hirya no hino, ati “Ntabwo twavuga kujyana n’igihe tureba Isi yose uko imeze, uko habaho guhatanira ibintu ku Isi,ngo urwo rubuga turujyemo tudahereye ku gutunganya iby’iwacu.”

Perezida Kagame yabahaye urugero ko n’ujya ku rugendo agira aho ahera, ati “Kugira ngo ujye mu rubuga rugari rw’Isi yose, urabanza ugatunganya aho uhagaze, aho uhera. Ni cyo iri torero rivuze, nicyo uburezi bivuze, nicyo umuco uvuze.”

Yunzemo ati “Mwebwe nk’urubyiruko mujye mu mashuri mwige gusoma kwandika mwige kuvuga indimi,ni byiza ariko ntabwo ariko sibyo by’ibanze. Uburere, umuco ni ikintu kiguha kuba icyo uri cyo. N’abantu tugira icyo turi icyo. Ariko kugira ngo ugire icyo uba cyo, ntabwo ari utegereza ngo byikore, bifite uko bifashwa ngo bigere aho bigomba kuba biri.”

Aha yagarukaga ku kamaro k’itorero cyane cyane ku bakiri bato, ati “Hari ibyo mwatangiriyeho mukivuka. Itorero ni ukubasubiza mu nzira, cyangwa kubaha umwanya ngo mutekereze hahandi dukomoka. Kubibutsa ngo mbese nk’umuntu, uriho ute? Ushaka kubaho ute? Bijyanye bite n’ibyo twese nk’igihugu dushaka kubaho? Kugira ngo ugire uruhare ku buzima bwawe n’ubw’abandi.”

Yabasobanuriye ko indirimbo baririmba bagomba kumva neza ubutumwa burimo bakicara bakabusesengura azigereranya n’ibyivugo.

Yagize ati “Indirimbo muririmba hano, mujye mwumva amagambo yazo muyasesengure.Ni nk’ibyivugo, kwivuga ni ukwishyira mu ndahiro. Ni indahiro uba ukora mu ntego uba ushaka kugeraho kandi uba urahira ngo nzabikora.”

Perezida Kagame yaberetse ko atari bake mu mubare bityo ngo bafite ingufu nyinshi z’ibitekerezo kandi ngo batatazubatse neza ngo bazikoreshe neza bashobora kuzihindura ubusa.

Reba Amafoto y’Urubyiruko na Perezida Kagame rwo mu’Itorero Intagamburuzwa muri Kigali Convention Centre










Yanditswe na Eddie Mwerekande/Muhabura.rw

  • admin
  • 11/09/2016
  • Hashize 8 years