Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 29/03/2016

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years

None kuwa Kabiri, tariki ya 29 Werurwe 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yahaye ikaze Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango: Dr. GASHUMBA Diane, imwifuriza imirimo myiza.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 19 Gashyantare 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yasabye Ababyeyi, Abarezi n’Abayobozi bose bo mu Nzego za Leta n’iz’Abikorera guhagurukira guca burundu imirimo ikoreshwa abana no kubahiriza uburenganzira bwabo bwo kwiga.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uburyo buboneye bwo gukoresha ingufu z’amashanyarazi zingana na 15MW zizatangwa n’Uruganda rwa Gishoma rwo kubyaza nyiramugengeri amashanyarazi.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kwinjiza abakozi mu mirimo ya Leta inemeza n’ivugururwa ry’Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gushaka no gushyira mu myanya abakozi bakora mu Nzego z’Imirimo ya Leta.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko No 35/2015 ryo kuwa 30/06/2015 rishyiraho amahoro yakwa kuri lisansi na mazutu agenewe gusana imihanda;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Ikoranabuhanga rikanagena Inshingano, Imiterere n’Imikorere byacyo.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga Abarimu b’Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye, imaze kurikorera ubugororangingo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena Urwego rugenzura Ibikorwa by’Ubucuruzi bwa Peteroli n’Ibiyikomokaho n’Izindi Nshingano zihariye zarwo;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rihindura kandi ryuzuza Iteka rya Minisitiri w’Intebe No 42/03 ryo kuwa 27/02/2015 rigena Inshingano, Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’Ibindi bigenerwa Abakozi muri Minisiteri ishinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya y’Imirimo, Imishahara n’ibindi bigenerwa Abakozi ba Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC);

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira Bwana NKURIKIYIMFURA Didier muri SMART AFRICA SECRETARIAT ku mwanya wa Technology and Innovation Manager;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUZIRANENGE Aimée, wari Umujyanama mu byerekeye Uburinganire bw’Abagore n’Abagabo mu Rwego rushinzwe Kugenzura iyubahiriza ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu (GMO), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Abagize Inama Ngishwanama ku mikoreshereze y’Imiti n’Ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi rikanagena Inshingano zabo;

Iteka rya Minisitiri rigena Amabwiriza agenga Imiti n’Ifumbire mvaruganda;

Iteka rya Minisitiri rishyira Madamu MUJAWAMARIYA Marie Goretti mu mwanya w’Umwanditsi w’imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi n’inshingano ze;

Iteka rya Minisitiri rishyiraho abagenzuzi b’imiti n’ifumbire mvaruganda bikoreshwa mu Buhinzi n’Ubworozi, rikagena ububasha n’inshingano zabo: Abo ni:

a. Madamu INGABIRE Jeanne Priscille

b. Bwana James MUSHAYIJA

c. Bwana Leon HAKIZAMUNGU

d. Bwana Joseph MUDAHERANWA

e. Madamu Claudine BERABABYEYI

Iteka rya Minisitiri ryemerera “African Leadership University (ALU)” gutangira gukora.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

Bwana TAKAYUKI MIYASHITA, w’Ubuyapani, afite icyicaro i Kigali.

Bwana FRANTISEK DLHOPOLCEK, wa Slovakiya, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

Madamu SUSAN ECKEY, wa Noruveji, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.

Bwana AFONSO HENRIQUES ABREU DE AZEREDO MALHEIRO, wa Porutugali, afite icyicaro i Addis Ababa, muri Ethiopia.

Bwana ANTONIO LUIS PUBILLONES IZAGUIRRE, wa Cuba, afite icyicaro i Kampala, muri Uganda.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana GREGORY BINIOWSK yahagararira inyungu z’u Rwanda/Honorary Consul of the Republic of Rwanda muri Cuba.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

Muri MINALOC

Madamu INGABIRE Assumpta: Umuyobozi Mukuru wa Local Government Inspection Department

Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu

Madamu NIRERE Madeleine: Perezida

Mu Bushinjacyaha Bukuru

Abashinjacyaha bo ku Rwego rw’Igihugu:

Bwana NDAGIJIMANA Charles

Bwana RUDATINYA Gaspard

Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS)

Brigadier General George RWIGAMBA: Komiseri Mukuru Lt. Colonel UJENEZA Chantal: Komiseri Mukuru Wungirije

Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imiturire mu Rwanda/RHA

Madamu UMUGWANEZA Alice:Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kugenzura Imyubakire

10. Mu Bindi

a) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruri gutegura Inama ku mpinduka mu bijyanye n’ishoramari ryo mu Rwego rw’Ubuzima hagamijwe gusuzuma ibyagezweho nyuma y’impinduka zakozwe mu Rwego rw’Ubuzima mu myaka 15 ishize no kwitegura gushyira mu bikorwa ingamba z’iterambere rirambye. Iyi nama izabera mu Karere ka Bugesera, muri GOLDEN TULIP Hotel, kuva tariki ya 29 kugeza tariki ya 31 Werurwe 2016.

b) Minisitiri w’Uburezi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 10 Werurwe 2016, yitabiriye Inama ku Bumenyi n’Ikoranabuhanga “New Einstein Forum” yabereye i Dakari muri Senegali. Muri iyo nama, u Rwanda rwatorewe kuzakira Inama nk’iyo mu mwaka wa 2018 ikazaganira ku iterambere rizaba rimaze kugerwaho mu Rwanda no mu Karere binyuze mu bikorwa binini by’ishoramari mu rwego rw’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

c) Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) akaba n’umwe mu Bagize Guverinoma yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umuhango wo Kwita izina ku nshuro ya 12 abana b’ingagi 19 uzaba tariki ya 2 Nzeri 2016, mu myaka izakurikiraho ukazajya uba kuwa Gatanu wa mbere w’ukwezi kwa Nzeri.

d) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya mbere Gicurasi 2016, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku nsanganyamatsiko igira iti, “Duteze imbere Umurimo utanga Umusaruro, Dushyigikira ba Rwiyemezamirimo mu Rubyiruko”. Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo mu Rwanda bizabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe umurimo kizatangira tariki ya 25 Mata kugeza tariki ya mbere Gicurasi 2016.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na

Stella Ford MUGABO

Ministiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/03/2016
  • Hashize 8 years