Itangazo rigenewe Abasomyi n’Abakunzi b’urubuga MUHABURA.rw

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 8 years

Hashingiwe ku bitekerezo by’abakunzi bacu bakomeje kujya batubaza ibijyanye n’inkuru ndende twajyaga tubagezaho umwaka ushize tunejejwe no kubiseguraho ku nkuru ndende y’urukundo “AMAHEREZO” twabagezagaho ariko mutigeze mu menya uko yarangiye tuboneraho no kubamenyesha ko turi muri gahunda yo kuzamurika agatabo k’iriya nkuru ndetse muri ako gatabo hakazaba hagaragaramo iherezo ry’iyo nkuru tukaba tubamenyesha ko mu kwezi gutaha kw’Ukuboza tuzabamenyesha uburyo mushobora kuzabona ako gatabo kubantu bakunda gusoma inkuru z’urukundo ndetse namwe mwakurikiranye iriya nkuru mukaza kwibaza iherezo ryayo.

Tuboneyeho kandi no kubamenyeshako mu rwego rwo kubaha ibyifuzo byanyu buri munsi ku isaha ya Saa kumi n’ebyi z’umugoroba tuzajya tubagenzaho igice kimwe (EPISODE) ku nkuru ndende tugiye gutangira ku munsi w’Ejo tukaba tuboneyeho kubasaba kuzajya mukurikirana iyi nkuru ndende kuko ni inkuru izabashimisaha cyane ndetse tunabizeza ko muzayikurikirana kugeza igeze ku musozo ndetse tukazayishyira no mu gitabo kuburyo uwazashaka kubona ako gatabo yazatugeraho tukakamuha.

Iyi nkuru izaba yitwa “URUDASHOBOKA” izaba igizwe n’ibice byinshi (EPISODE) bigabanije cyiciro kimwe (One Season), ni inkuru ishingiye ku bintu byabayeho ari nayo mpamvu tubararikiye kuzayikurikirana kuko izaba ikubiyemo ubutumwa bushobora gufasha benshi muri uyu muryango Nyarwanda.

Murakoze

MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 8 years